Paper Talk[Europe]: Chelsea iguze rutahizamu wa Barcelona, Newcastle United yatanze igisubizo kubifuza Alexander Isak!
Liverpool, Arsenal, Chelsea ndetse na West Ham United zose z’irifuza gutwara umusore w’imyaka 22 ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani Riccardo Calafiori myugariro mwiza cyane gusa zose z’ifite umusozi wo kurira bishyura agera kuri £40m kugirango ave muri Bologna. (Express)
Bamwe mu ba directors b’ikipe ya Barcelona ntago bari kwemera kuba bazana umusore ukomoka mu gihugu cya Esipanye Nico Williams, 21, usanzwe ukinira ikipe ya Athletic Bilbao akaba ari no kwitwaraneza cyane mu mikino y’Igikombe cy’Uburayi . (Sport – in Spanish)
Brighton ntibigikunze ko itwara umusore w’ikipe ya Leicester City Kiernan Dewsbury-Hall, 25, nyuma y’uko bimenyekanye ko Chelsea yamaze kumvikana n’uyo musore ukina hagati mu kibuga bishya bishyira gusinyira iy’ikipe y’umutoza Enzo Maresca. (Telegraph – subscription required)
Leicester City nyuma yo kugaruka mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza ikomeje gushaka abakinnyi n’umutima wose ikaba igiye gusinyisha umusore w’imyaka 18 gusa yamavuko Michael Golding kuva mu ikipe ya Chelsea akaba akina hagati mu kibuga . (The Athletic – subscription required)
Newcastle United ikomeje kugirana ibiganiro bifatika n’ikipe ya Nottingham Forest kugirango itware umuzamu w’umugereki Odysseas Vlachodimos, 30, ndetse Newcastle y’iteguye gukoresha umunya Scotland wayo Elliot Anderson w’imyaka 21 kugirango y’ibonere uy’u muzamu. (Daily Mail)
Manchester United byayigora cyane kubona umusore w’ikipe ya FC Barcelona ukina nka myugariro Ronald Araujo w’imyaka 25-Ukomoka mu gihugu cya Uruguay ndetse ari kumwe n’ayo mu gikombe cya Coppa America. (Football Transfers)
Umutoza w’ikipe ya Newcastle United Eddie Howe yamaze kubisobanura neza cyane ko yavuganye n’abayobora ikipe bumvikana ko ntakugurisha umunya Sweden Alexander Isak, 24, w’ifuzwaga cyane n’ikipe ya Chelsea. (Fabrizio Romano via Teamtalk)
Tottenham Hotspur irigutegura cyane kongera amasezerano umusore wayo w’imyaka 31 ukomoka mu gihugu cya South Korea Son Heung-min byibuze akazageza muri 2026 akiri umukinnyi w’iyikipe y’Umutoza Ange Postecoglou. (Football Insider)
Marc Guiu umusore w’ikipe ya Barcelona w’imyaka 18 yamaza kuba umukinnyi mushya w’ikipe ya Chelsea mu gihe kingana n’imyaka itandatu nyuma yo kwishyura amafaranga yatuma asohoka muri Barcelona(release clause) angana na €6m.(Fabrizio Romano)