EURO 2024 : Jude Bellingham ashobora kutazongera gukina EURO ukundi
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi [UEFA] iri gukora iperereza ricukumbuye ku myitwarire y’umwongereza Jude Bellingham nyuma yo gutsinda igitego cyo kwishyura mu mukino wabahuzaga n’ikipe y’igihugu ya Slovakia muri EURO iri kubera mu gihugu cy’ubudage.
Uefa iri gukora iperereza ku kimenyetso cyakozwe n’umukinnyi wo hagati w’Ubwongereza Jude Bellingham nyuma yo gutsinda igitego ikipe y’igihugu ya Slovakiya muri Euro 2024 ejo ku cyumweru.
Inteko nyobozi y’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi ivuga ko Bellingham ngo yarenze ku mategeko yerekeye imyitwarire y’abakinnyi ,abatoza n’abandi bose bafite aho bahurira n’ibikorwa bya siporo,Bellingham mu ijoro ryashize yagaragaye akora ibimenyetso bifata ku gakanu nyuma yo gutsinda igitego amaze kwikaraga mukirere kandi atareba ku izamu ndetse anahagaritse umupira .
Umukinnyi wa Real Madrid yahakanye ibi ko atari agamije ku bwira nabi abo bari bahanganye anavuga ko ari urwenya yari yageneye incuti ze magara nkuko yabitangaje abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze byumwihariko X yahoze ari Tweeter.
Ubwongereza bwatsinze ibitego 2-1 mu minota y’inyongera binatuma iyi ikipe ikkatisha tike ya kimwe cya kane kirangiza aho bazahura n’u Busuwisi kuwa gatandatu.
Icyakora, UEFA yatangaje ko umugenzuzi wayo agiye gukora iperereza kuri disipulini [imyitwarire] ku bijyanye no kurenga ku mategeko shingiro y’imyitwarire myiza y’abakinnyi kuri Bellingham .
Kugeza ubu harebwa niba iperereza rizarangira mu gihe amarushanwa agikomeje. UEFA yafunguye iperereza nkiri nubundi ku bafana ba Seribiya ku rusaku rw’inguge rwumvikanye muri sitade mu mukino ubanza bakinnye n’Ubwongereza ku ya 16 Kamena. Nubwo hashize ibyumweru birenga bibiri ibi bibaye.