Inkuru Yose: Uko umunsi wa 10 wo Kwiyamamaza ku bakandida perezida batatu wagenze ku italiki 01 Nyakanga ,2024 ndetse na gahunda y’Umunsi wa 11
Ku munsi wa 10 wo kwiyamamaza kuba kandida perezida kuri uy’u wambere taliki ya 01 Nyakanga 2024 hiyamamaje gusa umukandida peresida w’ishyaka riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije “ Democratic Green Party” Dr Frank Habineza.
Uy’u mukandida wa Green Party ibikorwa bye byo kwiyamamaza yabikoreye mu ntara yuburengerazuba mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe ndetse no mu Karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo aho hose yakiriwe na barwanashyaka ndetse n’Abaturage muri rusange muri ututurere twombi.
Abaturage ba Nyamasheke basabye Green Party n’u mukandida urihagarariye gukomeza kubakorera ubuvugizi bakegerezwa ibikorwaremezo by’umwihariko iyubakwa ry’imihanda irimo uwa Tyazo-Rangiro-Cyato n’uwa Bushenge-Ntango.
Green Party ivuga ko ibyo yijeje abaturage mu 2017 byagezweho hejuru ya 70%; ibi birimo gukora ubuvugizi kuri gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri, kuzamura umushahara wa mwarimu n’imikorere ya mituweli aho uwishyuye ahita atangira kwivuza.
Umukandida peresida w’ishyaka riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije “ Democratic Green Party” Dr Frank Habineza azakomeza ibikorwabye byo kwiyamamaze mu turere twa Nyabihu mu murenge wa Mukamira ndetse no mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Mahoko (ntagihindutse).
Umukandida wingenga Philipe Mpayimana arakomeze ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri uy’u wa kabiri taliki ya 02 Nyakanga 2024 mu turere tubiri aritwo Nyaruguru mu murenge wa Kibeho ndetse no mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Uwinkingi (ntagihindutse).
Umukandida wa FPR Inkotany Paul Kagame azakomeza ibikorwabye byo kwiyamamaza mu karere ka Kirehe kuri site ya Kirehe Gradens (see Calendar) kuri uy’u wa kabiri taliki ya 02 Nyakanga 2024 (ntagihindutse).