General Today in HistoryHome

UYU MUNSI MU MATEKA : isi yifatanya n’abantu bakoresha ukuboko kw’ibumoso naho Fidel Alejandro Castro Ruz abona izuba

fidel castro yagize isabukuru y’amavuko uyu munsi .

Tariki 13 Kanama buri mwaka, isi yifatanya n’abantu bakoresha ukuboko kw’ibumoso ubusanzwe bifatwa nk’ibidasanzwe mu miterere ya muntu kwizihiza uyu munsi udasanzwe wabashyiriweho.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka w’1976, ni ukuvuga ko uyu mwaka wizihijwe ku nshuro ya 39, ukaba warashyizweho n’ihuriro mpuzamahanga ry’abantu bakoresha imoso (Lefthanders International) aho washyiriweho kuzirikana ibizazane abantu bakoresha imoso bahura nabyo muri iyi si aho umubare munini w’abantu ari abakoresha indyo.

Imibare igaragaza ko ku isi yose, abantu hagati ya 7-10% gusa, aribo babarurwa ko bakoresha imoso, ibi bikaba bituma bahura n’ibibazo binyuranye nko kuba ibikoresho byinshi usanga inganda zibikora bitabitayeho, bityo kubikoresha bikagorana.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

523: John I yabaye umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi nyuma y’uko papa Hormisdas atabarutse.


1831: Umugabo Nat Turner yatanze ubumya ko ubwirakabiri bukomeye bwagaragaye ku isi bituma ikirere gihindura isura kigira ibara ry’ubururu buvanze n’icyatsi kibisi, ibi byafashwe nk’aho ari ikiganza k’Imana kigamije gutabara abirabura batotezwaga. Nyuma y’iminsi 7 gusa uyu mugabo n’abandi bacakara 70 baje kwivugana abazungu babarirwa hagati y’ 55-65 mu gace ka Southampton, muri Virginia.


1918: Abagore batangiye kwandikwa mu ngabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ku nshuro ya mbere. Opha May Johnson yabaye umugore wa mbere wanditswe.


1954: Ku nshuro ya mbere mu mateka y’igihugu cya Pakistan Radiyo y’iki gihugu yatambukije indirimbo yubahiriza igihugu cyayo yitwa Qaumī Tarāna.


1960: Repubulika ya Central Africa yatangaje ubwigenge.


1961: Igihugu cy’u Budage bw’i Burasirazuba cyizwi nka German Democratic Republic cyafunze imipaka igihuza n’igice cy’u Budage bw’i Burengerazuba n’Umujyi wa Berlin mu rwego rwo guhagarika abaturage bakivagamo, hari mu ntambara y’ubutita yarihanganishije Leta zunze ubumwe z’Amerika na Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyete.


2004: Impunzi zo mu gihugu cya Congo Kinshasa 156, zari zarahungiye mu gihugu cy’u Burundi ziciwe mu nkambi ya Gatumba mu Burundi.

1810: Napoléon Ier yafashe Ubwami bw’u Buholandi abwomeka ku Bufaransa yayoboraga abugabanyamo ibice birindwi.

1878: Hasojwe Inama ya Berlin mu Budage yarangiye hasinywe amasezerano yo kwigabanya ibihugu bitandukanye ku Isi.

2011: Hatangajwe umwanzuro wa Loni mu Kanama kayo gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi ko kwemerera Sudani kwakirwa muri uyu muryango.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1926: Fidel Alejandro Castro Ruz, ni impirimbanyi y’impinduramatwara mu gihugu cya Cuba, yabaye ministiri w’intebe wayo kuva mu 1959 kugeza mu 1976 aho yahise aba perezida kugeza mu 2008 ubwo ubutegetsi yabusigiraga murumuna we. Castro yahizwe bikomeye na Leta zunze ubumwe z’Amerika kubera kuzirwanya yivuye inyuma.

1718: John Canton, umuhanga mu Bugenge ukomoka mu Bwongereza.

1722: Claude Antoine Capon de Château-Thierry, umujenerali warwanye mu ntambara y’impinduramatwara mu Bufaransa.

1927: Didouche Mourad, umuyobozi watumye Algeria ibona ubwigenge.

1934: Wole Soyinka, Umwanditsi ukomoka muri Nigeria wahawe Igihembo cya Nobel mu Buvanganzo mu 1986.

1984: James Morrison, umuhanzi w’umuririmbyi wo mu Bwongereza.

Bamwe mu bihangange batabarutse kuri iyi tariki:

1789: Victor Riqueti de Mirabeau, umuhanga mu Bukungu ukomoka mu Bufaransa.

1974: Patrick Blackett, umuhanga mu Bugenge wanabiherewe Igihembo cya Nobel mu 1948.

2005: David Lange, wabaye Minisitiri w’Intebe wa New Zealand.


2008: Sandra Elaine “Sandy” Allen wabaye umugore muremure cyane muri iyi si nk’uko igitabo Guinness World Records kibigaragaza. Uyu mugore yari afite metero ebyiri na santimetero mirongo itatu n’ebyiri.

Uyu munsi Kiliziya Gatorika irazirikana Mutagatifu Cassien wa Imola na Radegonde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *