Turukiya nk’umuhuza wa Etiyopiya na Somalia ku kibazo cyirebana n’ukwigenga kw’intara ya Somaliland.

Igihugu cya Turukiya cyateguye ibiganiro by’iminsi ibiri bigamije kwumvikanisha igihugu cya Etiyopiya na Somalia ku bibazo bijyanye no kwigenga kw’intara ya Somaliland.
Abayobozi bakubutse muri Turukiya bavuga ko ibyo bihugu bifitaniye amakimbirane ajanye n’amasezerano Etiyopiya yagiranye n’intara ya Somaliland, yiyomoye ku gihugu cya Somaliya akaba ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye Turukiya iri kugerageza kwumvikanisha Etiyopiya na Somaliya .
Minisitiri w’ububanyi n’amahangwa wa Turkiya witwa Hakan Fidan, yagiye abonana n’impande zompi mu nama zitandukanye, murwa mukuru wa Ankara , Izi nama kandi zitabariwe n’impande zombi yaba ku uruhande rwa Etiyopiya ,aho yari ihagarariwe na minisitiri wa dipolomasi wayo Taye Atske Selassie, n’uw’intara ya Somaliland witwa Ahmed Moallim Fiqi.
Umwuka mubi hagati y’ibyo bihugu watangiye gututumba igihe Etiyopiya n’intara ya Somaliland byasinyanaga amasezerano yo gukorana hagati yabyo mu kwezi kwa mbere kw’uyu mwaka.Ayo masezerano avuga ko intara ya Somaliland yakodesheje etiyopiya ubutaka bwayo ahantu hangana n’ibirometero kare 20 kugira Etiyopiya ishobore kubakaho ikambi y’igisirikare cyayo kirwanira mu mazi.
Igihugu cya Somaliya cyamaganye ayo masezerano kivuga ko yabaye nk’igisa nko kurenga imbibi byakozwe n’igihugu cya Etiyopiya nubwo muri ayo masezerano, Etiyopiya yemereye intara ya Somaliland kuzagifasha kubona ubwigenge bwacyo nk’igihugu .
Igihugu cya Somaliya cyavuze ko cyiteguriye kujya mu ntambara na Etiyopiya kubera iyo ntara ya Somaliland iri ku butaka bwayo . Etiyopiya ni igihugu gifite abanegihugu barenga imiriyoni 120.