Umwami Mswati III yagaragarije hari byinshi byo kwigirwa isi ikwiye kwigirwa ku Rwanda
Mswati III , Umwami w’Ubwami bwa Eswatin yashimiye Perezida kagame kubera imiyoborere ye myiza ndetse no ubwitange yagaragaje mu myaka 30 ishize yatumye u Rwanda rugera ku muvuduko w’iterambere ruriho magingo aya .
Mswati III yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024 ubwo yakirwaga na Perezida Paul Kagame mu Biro bye muri Village Urugwiro, bombi bakanayobora igikorwa cy’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma z’Ibihugu byombi.
Uyu mwami yabanje gushimira Perezida Paul Kagame ku bwo gutumira Igihugu cye cya Eswatini mu muhango w’irahira rye, ndetse n’uburyo wagenze neza kuva ku gikorwa cya mbere kugeza ku cya nyuma.
Aho yagize ati “Imbyino gakondo zagaragajwe ndetse n’akarasisi ka gisirikare, byari bishimishije ku rwego rwo hejuru. Kandi twongeye kugushimira ku kuba warongeye gutorwa. Ubwitabire bwo hejuru byagaragaje icyizere Abanyarwanda bafitiye imiyoborere myiza yawe.”nkuko tubikesha tele 10.
U Rwanda na Eswatini byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare n’umutekano; ubufatanye mu bya gipolisi no guhana ubumenyi mu bijyanye na serivisi z’igorora ndetse n’ivanwaho rya visa ku badipolomate.
Ku mubano w’u Rwanda na Eswatini, Umwami Mswati III yavuze ko ibi Bihugu byombi bisanganywe umubano mwiza w’igihe kirekire, kandi ko ari na ko bizakomeza.Yashimye kandi uburyo u Rwanda rugeze ku rwego ruhanitse mu gukoresha ikoranabuhanga “nk’uko twabyiboneye mu ruzinduko twagize ejo ubwo twasuraga kompanyi y’ikoranabuhanga ya Irembo ifasha Guverinoma mu gutanga serivisi ndetse no mu kuzana udushya mu ikoranabuhanga.”
Yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku Rwanda, birimo n’ibikorwa bizamura iterambere ry’ubukungu bwarwo, kandi ko ibi byose bizabera impamba abayobozi bazanye mu Rwanda, kugira ngo bazagire impinduka bazana mu Gihugu cyabo, ndetse ko banatangiye; kuko bamaze gutangiza icyanya cy’inganda nk’ikiri mu Rwanda.
Mu gihe iguhugu cya Swaziland cyizihizaga yubire y’imyaka 50 kibonye ubwigenge, Umwami wacyo Mswati III yahinduye izina ry’iki gihugu, acyita Ubwami bwa eSwatini.
Yatangaje ko guhindura iryo zina biri mu murongo wo gusigasira uko igihugu cyitwaga mbere y’ubukoloni. Izina rishya “eSwatini” bisobanura “ubutaka bw’Aba-Swazis”
Eswatini nicyo gihugu cya Africa cyonyine gitegekwa byuzuye n’ubwami.
Umwami Mswati III w’imyaka 53 yimye ingoma mu 1986 ubwo yari afite imyaka 18 yasimbuye se Sobhuza II wategetse iki gihugu imyaka 82.
Mswati III anengwa kubaho mu buzima buhenze cyane, mu gihe hafi 60% by’abaturage babaho mu bukene aho batunzwe no munsi ya $1.90 ku munsi nk’uko Banki y’isi ibivuga.