FootballHomeSports

Umunye -congo watozaga Rayon sports mu myaka itatu ishize ashobora kuba agiye kuyigarukamo nk’umutoza mukuru nanone!

Guy Bukasa ashobora kongera kwisanga ari umutoza wa Rayon sports yigeze gutozaho mu mwaka wa 2021,aho biteganijwe ko ntagihindutse azahita azasinya umwaka umwe w’amasezerano.

Amakuru agera kuri daily box avuga ko Bukusa Guy ukomoka mu gihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ari mu mazina aza ku isonga mu yafite amahirwe yo kuba yasimbura umufaransa Julien Mette ku mwanya wo gutoza iyi ikipe,Mette watozaga iyi ikipe akaza gutandukana nayo muburyo butari bwiza na gato n’ubwo batandukanye mu mahoro ariko uyu mufaransa haribyo yashinzaga iyi ikipe yambara ubururu n’umweru kutubahiriza kandi byari bikubiye mu masezerano.

Bukasa si ku nshuro ye ya mbere akoreye aka kazi mu Rwanda kuko uyu mukongomani yagiye aca mu makipe atandukanye akina mu cyiciro cya mbere cya shampiyona ya hano mu rw’imisozi igihumbi nk’aho yaherukaga gutoza Rayon sports muri Kamena muri 2021ndetse akanaca no muri ekipe ya Gasogi nk’umutoza mukuru.

Biravugwa ko Bukasa yamaze kwemeranya na Murera byose birimo amafaranga ndetse n’amasezerano agomba gusinya gusa hakaba hari icyo Rayon sports yamusabye kugira ngo ibi byose bishyirwe mu bikorwa ari cyo kubanza gusesa amasezerano yari asanzwe afite muri ekipe ya A.s Kigali nk’umutoza mukuru wayo.Ibi bije nyuma y’igihe kinini Rayon sports imaze irimo ikoresha isuzuma ku batoza bagiye batandukanye biganjemo abanyamahanga n’abanyarwanda kugirabo irebe ko yavanamo waba umutoza mukuru wayo.

Bukasa aje asanga Murera yaramaze kwibikaho zimwe mu ntwaro izifashisha zirimo : Niyonzima Olivier Sefu ,Ishimwe Fiston ,Fitina Ombarenga n’abandi benshi bagiye batandukanye ,aba bose hamwe bazerekanirwa mu birori byise Rayon day bitegenijwe kubera kuri Sitade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *