Manchester united yemeje ko imaze gusinyisha rutahizamu Joshua Zirkzee
Manchester United yemeje ko yasinyishije rutahizamu wa Bologna Joshua Zirkzee kuri miliyoni 36.5 Z’amayero.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23 w’umuholandi yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu na Manchester united agomba kugeza muri Kamena 2029 ndetse hakaba harimo n’indi ngingo yo kuba yakongererwa andi mezi 12 y’amasezerano mu gihe aya maremare yaba ageze ku musozo.
uyu abaye umukinnyi wa mbere wa United iguze muri iyi mpeshyi nyuma yo gukinira Ubuholandi muri Euro 2024, bikaba biteganijwe ko azatuma Rasmus Hojlund yongera urwego kubera ihangana ku mwanya wo kubanza mu kibuga .
‘Zirkzee nyuma yo gutsinda ibizami by’ubuzima, yagize ati: ‘Kuba naraganiriye n’abayobozi b’iyi kipe nzi uburyo ejo hazaza heza hashobora kuba heza cyane kandi sinshobora gutegereza kugira uruhare mu kugera ku ntsinzi ya Manchester United.’ .
‘Ndi umukinnyi wahoraga yitangira byose gutsinda; ndi kujya kurundi rwego mubuzima bwanjye no gutwara ibikombe byinshi. Nibyiza kwinjira muri club nkiyi. Ngomba gufata ikiruhuko gito nyuma yo kubana n’ikipe y’igihugu muri EURO, ariko nzagaruka niteguye guhita ngira icyo nkora.’
Umuyobozi mushya wa siporo muri United, Dan Ashworth, yishimiye umukinnyi we wa mbere yazanye ndetse wanashyize umukono kuva yagera kuri Old Trafford, United ikaba ikiri ku isoko ry’abakinnyi babiri bakina hagati ndetse n’umukinnyi wo hagati urinda izamu.