KENYA : abapolisi bamwe bakuwe mu birindiro mu gihe bari gukorwaho iperereza rifitanye isano n’imirambo yabonetse mu myanda mu minsi ishize

igipolisi cya kenya cyatangaje ko abapolisi bakoreraga mu gace katoraguwemo imirambo mu minsi ishize bimuwe bakajyanwa gukorera mu kandi gace kugira ngo batabangamira iperereza rikomeje kubakorwaho nyuma y’uko bakomeje gushyirwa mu majwi n’abatari bake mu ku kuba bari inyuma y’ubu bwicanyi.
Umugenzuzi mukuru w’igipolisi w’agateganyo wa Kenya yavuze ko abapolisi bari kuri sitasiyo ya polisi hafi iherere iruhande rw’ahasanzwe hashyirwa imyanda basanze ibice by’imirambo .Ku cyumweru, Douglas Kanja Kirocho yavuze ko kugeza ubu, imirambo umunani y’abagore yakuwe mu gace kamwe gaherereye mu murwa mukuru Nairobi.
Umugenzuzi mukuru wa polisi muri Kenya yatangaje ko iri gukora iperereza niba hari uruhare rw’abapolisi muri uru rupfu ruteye ubwoba, ibi bikaba bibaye mu gihe havugwa ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu ryakozwe n’abapolisi mu myigaragambyo iherutse kwamagana leta.Bwana Kirocho yavuze ko abapolisi bo kuri sitasiyo ya polisi ya Kware barimo kwimurwa kugira ngo iperereza riboneye kandi ritabogamye rikorwe kuri uru rupfu rubi ndetse rwagashinyaguro.
Imirambo y’abagore batandatu yabonetse mu mifuka ireremba mu imyanda ku wa gatanu, ubwo abashinzwe iperereza barimo gushakisha ikibanza mu gace ka Muru cyo kubakamo ishami ryabo mu gace ka Muru,indi mifuka itanu irimo ibice byumubiri iboneka ku wa gatandatu.
Raporo ibanza yerekana ko imirambo yari mu byiciro bitandukanye by’imyanda [ibibora n’ibitabora] kandi ko nyakwigendera yari afite hagati yimyaka 18 na 30.
Abapolisi bavuze ko imwe mu mifuka yarimo amaguru yaciwe ,bavuga ko izo mpfu zishobora kuba zifitanye isano n’ibikorwa by’abanyamadini cyangwa abicanyi ruharwa.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yashinje abapolisi kuba bararashe abantu benshi bigaragambyaga barwanya izamuka ry’imisoro iteganijwe mu ntangiriro zuku kwezi, bamwe muri bo bakaba barapfuye.