HomePoliticsRwanda & Africa

Impumeko nyuma y’uko Komisiyo y’amatora mu Rwanda itangaje ibyayavuyemo by’agateganyo

Mugihe hagitegerejwe ibyavuye mu matora by’aburundu bamwe bari kubyina insinzi abandi bashimira ababatoye n’ubwo batabashije gutsinda amatora.

Abakandida batatu Kagame Paul wa FPR Inkotanyi, Mpayimana Philippe umukandida wigenga,na HABINEZA Frank w’ishyaka Democratic Green party of Rwanda (Ishyaka Riharanira amahame ya Demokarasi no kurengera ibidukikije) nibo bahataniraga kwicara muri Village Urugwiro muri iyi Manda.

Frank HABINEZA yiyamamaje yibanda ku ngingo eshatu zingenzi zirimo Kuzamura ubuzima cyane binyuze mukongera agaciro ka Mutuel de Santé,kuzamura uburezi hatangwa indyo yuzuye mu mashuri, ndetse no gukuraho umusoro w’ubutaka gusa ntiyabashije gutsinda aho yagize amajwi 0.53%.

Mpayimana Philippe umukandida wari waribanze ku guteza imbere uburobyi bw’amafi ndetse n’ubukerarugendo bwo mu cyaro yagize amajwi 0.32% bituma atabasha kubona insinzi nk’uko yari ayiteze.

Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi mu majwi y’ibanze yagize 99.15% bituma yegukana insinzi y’agateganyo muri ayamatora y’umukuru w’Igihug ahowe yavugagako iterambere rigomba gukomereza aho ryari rigeze.

Niki abakandida Batatu batangaje ku byibanze mu matora?

Mpayimana Philippe yatangarije itangazamakuru ko yakiriye neza ibyavuye mu matora Kandi ko urugendo rwe rugikomeje muri Politiki Ati”Tugomba kwakira amahitamo y’abaturage kuko nibo bagena ibibabereye.”

Frank HABINEZA yashimiye abanyarwanda,abandi bakandida bagenzi be, abanyamakuru ndetse n’umugore we bamubaye hafi mugihe yiyamamazaga ndetse n’igihe cy’amatora ndetse yemera ibyavuye mu matora nubwo atabashije kuzatsinda.

Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi,wabonye amajwi 99.15 % yashimiye abanyagihugu Bose maze anabasezenya gukomeza gukorana mubyo yabijeje ubwo yiyamamazaga.

Abakuru b’ibihugu naza Guverinoma bakomeje gutanga ubutumwa kuri perezida Paul Kagame bamwifuriza imirimo myiza muri iyi Manda y’imyaka itanu iri imbere.

Biteganyijwe ko bitarenze kuwa 27/07/2024, komisiyo y’igihugu y’amatora izatangaza ibyaburundu byavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ayabadepite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *