Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Muri academy ya Bayern Munich hongeye gucishwamo umweyo, abatoza bomuri Cameroon bategetswe kuza gutoza bambaye amakote!

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon ryashyizeho itegeko rishya rireba ndetse rikanategeka abatoza batoza mu cyiciro cyambere ni cyakabiri muri ikigihugu kwambara amakote mu gihe bagiye gutoza umukino gusa abatoza bandi batari abatoza bakuru bo bazajya bemererwa kwambara imyenda yamakipe yabo umutoza uzarenga kuri iritegeko azajya ahanishwa agera ku $111,563.80.(#MickyJr)

impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi “FIFA” yamamaze gutangaza igihe igikombe cy’isi cya makipe kizabera  aho byatangajwe ko kizaba muri Kamena 2024 mugihe ahokizabera n’ubundi ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika cyikazitabirwa n’amakipe agera muri 32.(#MickyJr)

Ikipe ya Rayon sports imaze gusinyisha Haruna Niyonzima wahoze ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yavuye muri Al Ta’awon SC, yemezwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports yahozemo mu myaka 17 ishize.(#DailyBox)

Academy ya Bayern Munich igiye gushaka izindi mpano, Hagiye gushira umwaka FC Bayern Munich itoranyije abana bajya mu irerero ryayo iri yafunguye mu Rwanda nyuma yo kugirana narwo imikoranire irimo no kuzamura impano z’abakiri bato.(#Igihe)

Muri Academy ya Bayern Munich hongeye gucishwamo umweyo, Nyuma y’umwaka hatangijwe Irerero ryigisha ruhago rya Bayern Munich rikorera mu Rwanda, bamwe mu bana bari batoranyijwe ngo barizamukiremo, bamaze gukurwamo.(#Umuryango)

Ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi yatandukanye n’umunyezamu w’umunyarwanda Maxime Wenssens , uyu munyezamu w’imyaka 22 atandukanye n’iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi ni nyuma y’uko umwaka yari amaze muri iyi kipe atigeze abona amahirwe yo gukina umwanya uhagije.(#Isimbi)

Bite bya Pitchou na Apam bagizwe abo gufasha abandi gukora imyitozo muri APR FC? Abakinnyi babiri b’abanyamahanga bakinira Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, Umurundi Nshimirimana Ismaïl “Pitchou” n’Umunya-Cameroun, Bemol Apam Assongwe bamaze igihe badakoreshwa ku mikino ya CECAFA Kagame Cup; bashobora gutandukana n’iyi kipe mu bihe bya vuba.(#KGLNews)

REG WBBC na APR WBBC zigiye kwisobanura mu mukino ugena umwanya wa mbere, Shampiyona ya Basketball mu Rwanda mu bagore iragana ku musozo, aho REG WBBC yakira APR WBBC kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Nyakanga 2024 saa mbili n’igice muri Lycée de Kigali.(#Igihe)

Robertinho mu muryango winjira muri Rayon Sports, Uyu mugabo bivugwa ko yifuzaga umushahara w’ibihumbi 6 by’amadorali ariko Rayon Sports ikaba yari yahereye ku bihumbi 3.5, gusa amakuru avuga ko ubu impande zombi zahurije ku bihumbi 5.(#Isimbi) 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *