Watch Loading...
HomePolitics

KENYA : umunyamakuru Macharia Gaitho yafunguwe nyuma y’uko polisi yari yamufunze yamwibeshyeho

Igipolisi cya Kenya cyarekuye umunyamakuru w’inararibonye nyuma yuko cyari cyamufungiye kuri sitasiyo ya polisi cyimwibeshyeho .



Macharia Gaitho ,Umunyamakuru w’inararibonye akaba n’umwanditsi umaze igihe kinini akorana n’ikinyamakuru gikomeye hariya muri Kenya kitwa Daily Nation, uyu akaba akenshi yandika ingingo zivuga ibitagenda neza kuri leta yarekuwe nyuma yo gushimutwa n’igipolisi cya Kenya ,Macharia Gaitho yavuze ko yakurikiranwe hafi y’urugo rwe ruherereye mu murwa mukuru Nairobi agakurikiranwa n’abantu bari mu modoka ebyiri ndetse anakomeza avuga ko ashimutwa yari kumwe n’umuhungu we, aho bari bajyanye kuri mu gace kari hafi ya sitasiyo ya Polisi ngo bakigerayo nibwo yabonye imodoka ebyiri zivamo abagabo atazi bagahita bazimushyiramo bakamutwara buguru budakora hasi.


Gusa nyuma Polisi yavuze ko cyari ikibazo cyo kwibeshya imyirondoro ko bari bagiye guta muri yombi undi muntu bashinja gutesha agaciro iperereza ry’abapolisi ndetse unakekwaho kuba umwicanyi ruharwa ,aho mu itangazo ryasohowe n’iki igipolisi ryagiraga riti: “Twagira ngo tumenyeshe rubanda ko muri iki gitondo, twafashe umunyamakuru Macharia Gaitho kubwo kwibeshya imyirondoro dore ko twari tugamije guta muri yombi Francis Gaitho” .


Video yasangiwe cyane ku mbuga nkoranyambaga yerekana umunyamakuru akomeretswa ndetse akanahatirwa kwinjira mu modoka yasaga umweru ibi byakorwaga n’abapolisi bambaye imyenda ibaranga n’abandi bari bambaye imyenda ya gisivili.

Ibi byakuruye ndetse bikanasembura abanyakenya ku mbugankoranyambaga, nyuma y’ibirego byinshi bavuga ko abashinzwe umutekano bashimuta abantu mu buryo butemewe n’amategeko bigaragara ko bifitanye isano n’imyigaragambyo iherutse kuba yo kwamagana leta.


Bwana Gaitho yabwiye abanyamakuru ko mu modoka, yari yashyizwe hagati y’abagabo babiri bambaye imyenda ya gisivili ,yanambitswe amapingu .

Nubwo uyu munsi uyu munyamakuru w’inararibonye yavuguruje itangazo rya polisi, agira ati : “ni njye bashakaga, kuko hari itandukaniro rinini hagati yanjye n’undi Bwana Gaitho,Ni inshuro kabiri ibi biba ,kuko ntabwo ntuye aho atuye kandi bankurikiranye iwanjye byiyongeraho ko ntatwara imodoka imwe nawe.”


Hagati aho, Francis Gaitho ushakiswa, yavugiye ku mbuga nkoranyambaga ko yifuza kuba umunyapolitiki, anongraho ko arimo agisha inama abamwunganira ku uburyo bwiza bwo gukomeza bwo kwinjira muri politike.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *