Uganda : Bobi Wine yavuye mu bitaro nyuma yo kuraswa na polisi
Bobi Wine, Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yavuye mu bitaro nyuma yo kuraswa mu kuguru ubwo yari ahanganye n’abapolisi.
Ku wa gatatu, umuyobozi wa Kampala, umurwa mukuru wa Uganda, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko Wine yabazwe kugira ngo akurweho byari byatwitse n’isasu .
Umuyobozi w’akarere ka Kampala, Erias Lukwago yagize ati: ” kuri ubu ahagaze neza kandi ari mu nzira yo kuva mu bitaro.”Robert Kyagulanyi wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine, akaba umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda (NUP), yarashwe mu kaguru arakomereka nk’uko abo mu ishyaka rye babitangaje.
Mbere ho gato, ishyaka rya Bobi Wine ufite amazina ye nyakuri ari Robert Kyagulanyi,rya National Unity Platform (NUP) yavuze ku wa kabiri ko uyu musore w’imyaka 42, yarashwe mu maguru n’abapolisi.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinje guverinoma ya Perezida Yoweri Museveni guhagarika abatavuga rumwe n’ubutegetsi, nubwo ibi birego Museveni adahwema kubihakana.
Wine yahanganye na Museveni umaze imyaka igera kuri 40 ayoboye Uganda, mu matora yo mu 2021 kandi akaba yarafunzwe inshuro nyinshi kandi amateraniro y’ishyaka rye akwirakwizwa ku ngufu.
George Musisi wunganira Wine, yatangarije AFP ko ibigaragara ari uko abapolisi bari bagamije kumugirira nabi ndetse ibi bibaye nyuma yuko yagiye arokoka impfu inshuro nyinshi zabashakaga kumwica kandi babaga batumwe na leta ya Museveni.
Muri Nyakanga, abapolisi bahagurukiye imyigaragambyo yo kurwanya ruswa i Kampala, bituma abigaragambyaga benshi batabwa muri yombi .