TODAY IN SPORTS HISTORY: umutoza w’ubufaransa Didier Deschamps yaciye agahigo naho Alberto Michelotti abona izuba
Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi taliki mu isi ya siporo:
1928 22 Tour de France: umunya- Luxembourg Nicolas Frantz wakiniraga ekipe ya Alcyon yambaye umwenda w’umuhondo kuva ku gace ka mbere kugeza iri rushanwa risoje .
1970 Danemark yatsinze Ubutaliyani ibitego 2-0 muri shampiyona y’isi yumupira wamaguru wabagore.
1991 Sandhi Ortiz-DelValle numugore wa mbere wasifuye umukino wa basketball wabagabo (USBL), uyu wari umukino wahuje New Haven Skyhawks na Philadelphia Spirit.
2000 muri Rugby abarenga 108874 bitabiriye kureba umukino wahuzaga Nouvelle-Zélande na ositaraliya ,aho Nouvelle-Zélande yatsinze Ositaraliya, amanota 39 kuri 35 mumikino ya Tri Nations yabereye kuri Stade Australiya mu murwa mukuru wa Sydney.
2007 Final ya Copa América, yabereye kuri sitade ya Maracaibo mu gihugu cya Venezuwela: Brezil yegukanye igikombe cya 8 itsinze Argentine ibitego 3-0.
2013 abantu 18 barapfuye abandi 47 barakomereka mu mvururu nyuma y’umukino w’iteramakofe muri Indoneziya.
2018 Umukino wanyuma wigikombe cyisi cya FIFA wabereye kuri Stade Luzhniki iherereye i Moscou mu Uburusiya wasize uwahoze ari kapiteni w’ubufaransa Didier Deschamps yabaye umuntu wa 3 gusa wegukanye igikombe cy’isi nkumukinnyi ndetse nk’umutoza nyuma y’uko Ubufaransa bwatsinze Korowasiya ibitego 4 kuri 2.
2023 Umukinnyi w’umupira wamaguru wo muri Arijantine witwa Lionel Messi yasinyiye kumugaragaro Inter Miami amasezerano y’imyaka ibiri n’igice , akazajya afata umushahara uri hagati ya $miliyoni 50 na $miliyoni 60 kumwaka .
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki byo mu isi ya siporo:
1996 Vivianne Miedema, umukinnyi w’umupira wamaguru w’Umuholandi wakiniye Arsenal na ekipe y’igihugu y’ Ubuholandi, wavukiye Hoogeveen, mu Buholandi.
1983 Nelson Merlo, umushoferi wo gusiganwa ku mamodoka ukomoka muri Berezile.
1978 Miguel Olivo, umukinnyi wa baseball wo muri Dominikani.
1979 Alexander Frei, umukinnyi wumupira wamaguru w’umusuwisi.
1935 Donn Clendenon, umukinnyi wa baseball.
1930 Alberto Michelotti, umusifuzi wumupira wamaguru wumutaliyani wasifuye imikino 12 yo muri Serie A mu mwaka w’imikino ya 1967-81 , yavukiye Parma, mubutaliyani.
1886 Harry Green, umukinnyi w’umwongereza wiruka, wavukiye Islington, Greater London, Ubwongereza.
Bimwe mu bihangange byatabarutse mu isi ya siporo kuri iya taliki:
1987, Jack O’Hagan, umukinnyi wa ruhago , yapfuye afite imyaka 88.
1989 Laurie Cunningham, umukinnyi w’umupira wamaguru w’umwongereza wakinaga ku ruhande rw’ibumoso wakinye amakipe nka West Bromwich Albion, Real Madrid, Marseille, na Rayo Vallecano, yapfuye azize impanuka yimodoka afite imyaka 33.
1992 Johnny Martin, umukinnyi wa Cricket wo muri Ositaraliya , yapfuye afite imyaka 60.
1998 Gennadi Volnov, umukinnyi wa basketball w’Umurusiya , yapfuye afite imyaka 68.
2003 Tex Schramm, perezida w’umupira wamaguru muri Amerika akaba n’umuyobozi mukuru wa Dallas Cowboys (1960-88), yapfuye afite imyaka 83.
2017 Babe Parilli, umukinnyi wumupira wamaguru wabanyamerika, yapfuye afite imyaka 87.
2020 Travell Mazion, umukinnyi w’iteramakofe w’umunyamerika watwaye WBC-NABF super welterweight titre 2020, yapfuye azize impanuka y’imodoka afite imyaka 24.
2022 Georgi Yartsev, umukinnyi w’umupira wamaguru w’Umurusiya wakiniye ikipe ya FC Spartak Moscow n’umutoza w’Uburusiya; Spartak, Dynamo na Torpedo Moscou), yapfuye afite imyaka 74.