SOMALIA: Al-Shabab yishe abarenga 9 barebaga final ya Euro
Kuri iki cyumweru ,abantu benshi bishwe nyuma y’igisasu cy’imodoka cyaturikiye hanze ya café izwi cyane yari yuzuyemo abakunzi b’umupira wamaguru mu murwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu.
Igisasu cyaturitse kuri iki cyumweru nijoro saa 22:28 ku isaha yaho ubwo abakiriya ba Top Coffee barebaga umukino wanyuma wumupira wamaguru wa Euro 2024 hagati ya Espagne nu Bwongereza.Polisi yavuze ko byibuze batanu bahitanwe ni icyo gisasu abandi 20 barakomereka gusa kurunsi ruhande amakuru aturuka mu nzego z’umutekano yaje kubwira ibiro ntaramakuru AFP ko abapfuye bagera ku icyenda.
Kugeza ubu umutwe wa Jihadiste wa al-Shabab wavuze ko ariwe wagabye icyo gitero. Abatangabuhamya bavuga ko resitora yari yuzuye,abandi bamwe bari kuri kaburimbo hanze mu igihe igisasu cyaturikaga nkuko Mohamed Muse,umwe mu barokotse iriturika yabwiye BBC,aho yagize ati :“Twumvise igisasu gikomeye ndestse kinateye ubwoba mu gice cya mbere cy’umukino twarebaga nyuma y’aho umuntu wese yagombaga gushaka uko yakiza ubuzima bwe . ”
“Yongeyeho ati: “Nabonye abantu bari mu kaga, abantu bakomeretse ,bavuza induru basaba ubufasha, abandi bifashe ku myanya ndangakumirwa ndetse byari biteye ubwoba cyane.”
Igisasu kandi cyangije imodoka nyinshi kandi cyangiza inyubako nyinshi. Al-Shabab, umwe mu mitwe ifatanyije n’umutwe wa al-Qaeda, yavuze ko yibasiye ahantu harindirwa umutekano naho abakozi ba leta bahurira nijoro.
Umutwe wa abajihadiste wagabye ibisasu byinshi mu mujyi no mu tundi turere twa Somaliya mu myaka 17 ishize.Icyakora, mu mezi ashize habaye ituze mu gihe bakomeje kugabwaho ibitero n’inzego z’umutekano za Somaliya zirwanya uyu mutwe ukomeje kugenzura ibice byinshi by’igihugu.