Watch Loading...
General Today in HistoryHome

Tariki ya 15 Nyakanga mu mateka:Inkongi y’umuriro yibasiye urubuga rwa basilica yitiriwe Mutagatifu Paul, i Roma naho perezida wa Haiti Jean-Bertrand Aristide abona izuba

Jean-Bertrand Aristide, Perezida wa Haiti yabonye izuba kuri uyu munsi.

Uyu munsi kuwa mbere,Taliki ya cumi n’eshatu /Nyakanga ni umunsi w’i 195 mu igize uyu mwaka ukaba usigaje iminsi 171 kugirango ugere ku musozo dushingiye kuri calendar ya Gregor .

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1099: Umurwa wa Yeruzalemu wigaruriwe n’abarwanyi barwanaga n’abantu bitwazaga imisaraba mu ntambara zitandukanye, aho bigaruriye kiliziya ndetse n’imva.

1149: Hongeye gusanwa urusengero rutagatifu rwa Sepulchre, ruherereye i Yeruzalemu.

1799: Hashinzwe urutare ndangamateka rwiswe Rosetta Stone, mu gihugu cya Misiri, rushinzwe n’umusirikare w’Umufaransa Captain Pierre-François Bouchard, hari mu ntambara ya Napoleon.

1823: Inkongi y’umuriro, yibasiye urubuga rwa basilica yitiriwe Mutagatifu Paul, i Roma.

1979: Perezida Jimmy Carter wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mbwirwaruhame yise” Malaise”, umuntu agenekereje mu Kinyarwanda yabyita iseseme, iyi mbwirwaruhame yagombaga kugararizamo ikibazo cy’ubukungu butari bwifashe neza, abantu batari bake batunguwe no kumva ashoje ijambo hatumvikanyemo umutwe yayitiriye ”Malaise”.

1482: Muhammad XII yambitswe ikamba ry’umwami wa 22 w’Ubwami bwa Granada.

1823: Inkongi y’umuriro yibasiye Bazilika ya Mutagatifu Pawulo iri inyuma y’inkuta za Roma urayangiza cyane. Iyi bazirika ifite amateka i Roma kuba irimo amafoto y’abapapa bayoboye kiliziya kuva kuri Petero kugera ku mupapa uriho ubu.

1918: Hatangiye intambara mu Bufaransa kuri Marne mu Ntambara ya Mbere y’Isi.

1983: Mu Bufaransa, mu Mujyi wa Paris, ku kibuga cy’indege cya Paris-Orly habereye igitero cy’abiyahuzi cyakozwe n’abaterabwoba bo mu mutwe wa ASALA wo mu gihugu cya Armenia, gihitana abantu umunani, abandi mirongo itanu na batanu barakomereka.

1997: Slobodan Milošević yatorewe kuyobora Yougoslavie.

2002: Mu rukiko mpanabyaha rurwanya iterabwoba mu gihugu cya Pakistani, Umwongereza Ahmed Omar Saeed Sheikh, yakatiwe igihano cy’urupfu, abandi batatu bari kumwe mu rubanza bakatirwa gufungwa burundu, bashinjwa kwica umunyamakuru wa Wall Street Journal, witwa Daniel Pearl.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:

1953: Jean-Bertrand Aristide, Perezida wa Haiti.

1976: Diane Kruger, umukinnyi w’Amafilime, werekana imideli, ukomoka mu Budage.

1883: Louis Lavelle, umufilozofe ukomoka mu Bufaransa.

1906: Henryk Zygalski, umuhanga mu mibare ukomoka muri Pologne.

1909: Jean Hamburger,umuganga ukomoka mu Bufaransa akaba n’umukozi wo mu nteko y’ururimi rw’Igifaransa.

1979: Alexander Frei, umukinnyi wa ruhago ukomoka mu Busuwisi.

1981: Alou Diarra, umukinnyi wa ruhago ukomoka mu Bufaransa.

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki:

1919: Hermann Emil Fischer, umuhanga mu bijyanye n’Ubutabire wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel, uyu akomoka mu Budage.

2010: James E. Akins, umudipolomate w’Umunyamerika wanabaye umujyanama wa Perezida Richard Nixon.

1919: Hermann Emil Fischer, umuhanga mu butabire ukomoka mu Budage wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu butabire.

1954: Tomás Monje Gutiérrez, Perezida wa Bolivie.

1979: Gustavo Díaz Ordaz, Perezida wa Mexique kuva mu 1964 kugeza mu 1970.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *