TODAY IN SPORTS HISTORY : Jean Marie Ntagwabira yeretswe imiryango muri Murera nyuma yo gutsindwa na APR FC!

1996 Ikipe ya Rayon Sports ifite agahigo ko kuba ari yo yabashije gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe kuko yabashije kunyagira APR FC ibitego 5-2 ubugira kabiri .
2012 Jean Marie Ntagwabira yeretswe imiryango muri Murera;Ntagwabira Jean Marie yabaye umutoza wa Rayon Sports, gusa na we ntabwo batandukanye neza kuko muri 2012 yaje kwirukanwa n’iyi kipe nyuma yo gutsindwa na APR FC umukino ubanza wa ½ wa MTN Peace Cup (ni igikombe cy’Amahoro cyaterwaga inkunga na MTN) 3-1 ikanamusubira mu mukino wo kwishyura imutsinda 1-0, yaje guhita asezererwa.
2014 Itsinda ry’abantu 67, harimo abakinnyi 41 n’abayobozi, berekeje i Gaborone mu murwa mukuru wa Botswana mu mikino nyafurika ihuza urubyiruko, ikaba inagamije gushaka itike yo kuzakina imikino Olympique y’Urubyiruko yabereye mu Bushiwa .
2020 igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ni cyo cyahawe uburenganzira bwo gutegura no kwakira imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa “Jeux de la Francophonie” ,ubusanzwe iyi mikino yajyaga iba buri myaka 4.
2022 Rwanda habereye imikino y’Afurika mu mukino wa Handball mu batarengeje imyaka 20 ndetse na 18 mu bahungu. Ikaba yarabereye muri BK Arena.
2022 Nyuma y’amatora yabaye ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cya Éthiopia [EFF], ryongeye kwegugurirwa Esayas wariyoboraga mu myaka ine yari ishize.
2022 Kuva ku itariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama, habaye imikino ya Commonwealth yabereye i Birmingham, mu Bwongereza. Iri rushanwa riba buri myaka ine kuva 1930, rihitamo abakinnyi bitwaye neza baturutse mu bihugu 56 bigize Commonwealth.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki byo mu isi ya siporo :
1988 Ray Jones, umukinnyi w’umupira wamaguru w’umwongereza, wavukiye London, mu bwongereza .
1989 César Azpilicueta, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne ukinira ikipe ya Atlético Madrid yo muri Espanye, wavukiye mu mujyi wa Zizur, Espanye.
1989 Valtteri Bottas, umushoferi wo gusiganwa ku mamodoka muri Finilande yanatwaye irushanwa rya Formula one , yavukiye i Nastola, muri Finilande .
1990 Bojan Krkić, umukinnyi w’umupira wamaguru wa Seribiya, wavukiye i Linyola,muri Espanye .
1994 Ons Jabeur, umukinnyi wa tennis wa Tuniziya , wavukiye Ksar Hellal, muri Tuniziya .
Bimwe mu bihangange byatabarutse mu isi ya siporo kuri iyi taliki:
1982 Geoff Chubb, umukinnyi w’umukino wa Cricket wo muri Afurika yepfo , yapfuye afite imyaka 71.
1988 Paul Whitelaw, umukinnyi wa Cricket wo muri Nouvelle-Zélande , yapfuye afite imyaka 78 .
1996 Al Zarilla, Umunyamerika ukina baseball , yapfuye azize kanseri afite imyaka 77 .
2008 Phil Hill, Umunyamerika usiganwa ku magare (, yapfuye afite imyaka 81.
2017 Willie Duggan, umunya-Irlande ukina umukino wa rugby .
2022 Manzoor Hussain, rutahizamu wa cricket wo muri Pakisitani , yapfuye afite imyaka 63 .