Nigeria yashyize hanze inkorokoro z’iyobowe na Victor Osimhen zigomba guhangana n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yashyize ahagaragara abakinnyi 23 bagomba kuzahangana n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” mu mikino yo gushaka tike y’Imikino yanyuma y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Morocco 2025.
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria y’Aruhago “Super Eagles” n’umutoza wa yo Umudage Bruno Labbadia urutonde bashyize hanze rurimo abakinnyi basanzwe bakomeye k’umugabene w’Iburayi bambariye urugamba rwa tariki ya 07 na 10 Nzeri 2024.
Tariki ya 07 Nzeri 2024 , Ikipe y’Igihugu ya Nigeria y’Aruhago “Super Eagles” izakina n’ikipe y’Igihugu ya Benin akaba ari na yo izakina uyu mukino mu gihe ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” bo bazakina tariki ya 10 Nzeri 2024.
Mu banyezamu Stanley Nwabali niwe uyoboye akaba n’uwa bafashije cyane mu gikombe cy’Africa gishize bigatuma bageze ku mukino w’Anyuma, muri bamyugariro barimo Calvin Bassey wa Filham mu gihugu cy’Ubwongereza, Ola Aina wa Nottingham Forest, mu gihe mu bakina hagati mu kibuga barimo Alex Iwobi wa Filham mu gihugu cy’Ubwongereza, Frank Onyeka wa Brentford mu gihe muri barutahizamu harimo kizigenza Victor Osimhen wa Napoli, Taiwo Awoniyi wa Nottingham Forest, Ademora Lookman wa Atalanta n’abandi.
Abakinnyi 23 Umudage Bruno Labbadia w’Imyaka 58 yahamagaye agomba kwifashisha mu mikino ibiri yo gushaka tike y’Imikino yanyuma y’Igikombe cy’Africa kizabera muri Morocco 2025, harimo uwo bazakina n’ikipe y’Igihugu y’a Benin ndetse ni y’Urwanda tariki 07 & 10 Nzeri 2024
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria usibye kuba iri kumwe n’ikipe y’Igihu y’u Rwanda na Benin mu itsinda rya kane harimo na Libya muri ururugamba rwo gushaka tike y’Imikino yanyuma y’Igikombe cy’Africa.
Iyi kipe kandi ya Super Eagles igiye gukina iyi mikino nyuma yo kutitwara neza mu mikino iheruka yo gushaka tike y’Imikino yanyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho ifite amanota atatu kuri 12 yonyine nyu y’Imikino ine .