Lubero: abantu 3 bapfiriye mu iturika rya grenade i Kikuvo
Ku wa kabiri, tariki ya 27 Kanama, abasivili batatu barapfuye abandi benshi barakomereka bikabije, nyuma ya grenade yaturikiye i Kikuvo, mu gace ka Lubero (mu majyaruguru ya Kivu), yigaruriwe n’inyeshyamba za M23.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, ngo ibi byabaye igihe abaturage basaga nk’abakinisha grenade e nyuma yo kuvumburwa ku muryango w’umudugudu wabo.
Abakomeretse bimuriwe mu kigo nderabuzima cya Gatolika giherereye i Kikuvo kugira ngo bavurwe neza.Sosiyete sivile iratangaza ko haba hari izindi mashini nyinshi z’intambara muri kariya gace aho imirwano iherutse kubera hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za DRC (FARDC).
Mu mirwano iherutse kuba mu mezi ashize ndetse n’iyaramukiye mu bice bitandukanye byo muri Teritwari ya Masisi muri Kivu ya ruguru yasize Inyeshyamba za M23 zigaruriye uduce twinshi two muri Lubero harimo, Luwofu Kimaka na Miliki nkuko amakuru aturuka muri ibyo bice abitangaza.
Uduce twa Miliki na Luofu nitwo twarimo ibirindiro by’ingabo za Leta n’abasirikare ba Lonu bafashaga ingabo za leta ya Congo FARDC ziri kurwanira muri Kanyabayonga ibyo kurya n’amasasu bikaba byaturukaga mu bice bya Miliki na Luofu.
Ni imirwano yatumye n’abanyeshuri bari mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023-2024 nabo bashwiragira batarangije ikizamini abantu benshi barahunga bata ingo zabo muri ibi bice byabereyemo imirwano ihanganishije umutwe w’inyeshyamba za M23 n’igisirikari cya leta FARDC n’abo bafatanyije.