Tariki ya 6 /Ukwakira mu mateka : Bernard Makuza yasoje inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe
Tariki ya 6 Ukwakira ni umunsi wa 280 w’umwaka ubura iminsi 86 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1979: Jean-Paul II yabaye Papa wa mbere winjiye mu nzu Perezida wa Amerika akoreramo akanabamo (Maison-Blanche).
2011: Bernard Makuza yasoje inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe yari amazeho imyaka igera kuri 11.
Bernard Makuza (yavutse mu 1961) ni umunyapolitiki w’umunyarwanda wabaye Minisitiri w’Intebe wa munani w’u Rwanda kuva tariki 8 Werurwe 2000 kugeza magingo aya. Abyarwa na Makuza Anastase, nawe wabaye Minisitiri mu gihe cya Repubulika ya mbere, kubwa Perezida Gregoire Kayibanda, aho yari Minisitiri w’Uburezi, hagati y’1969 na 1973.
Bernard Makuza yahoze ari umurwanashyaka w’Ishyaka Riharanira Demokarasi (MDR), mbere y’uko iryo shyaka riseswa ubwo ryashinjwaga ingengabitekerezo y’ivangura ry’amoko no kwibutsa amateka mabi. Yaje gusezera muri MDR mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe tariki 8 Werurwe 2000, umwanya yashizweho n’uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe, Pasteur Bizimungu, nyuma yo kwegura kw’uwari Minisitiri w’Intebe, Pierre Celestin Rwigema, wari umaze iminsi avugwa nabi mu itangazamakuru. Kuri ubu Makuza nta shyaka na rimwe abarizwamo.
Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Bernard Makuza yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, nyuma aza kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage. Tariki 8 Werurwe mu mwaka 2008 yagumye ku mwanya yari asanzweho muri guverinoma nshya yari igizwe n’abamisitiri 21 ndetse n’abanyamabanga ba leta batandatu.
Makuza ni mubyara wa Perezida Kagame – Se wa Kagame avukana na nyina wa Makuza. Taliki ya 13 Nzeli 2010 Bernard Makuza yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe muri guverinoma nshya.
1812 : John Jacob Astor washinze icyitwa American Fur Company yabaye umumiliyoneri wa mbere.
1909 : Robert Peary na Matthew Hensen bageze ku mpera y’isi ya ruguru(Pole Nord).
1917 : Mu ntambara ya Mbere y’Isi yose Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje intambara yo gutera u Budage.
1941 : Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Abanazi bateye Yougoslavia n’u Bugereki.
1973: Hatangiye intambara ya Kippour yahuje Abanya-Israel na Syria.
1981: Anouar el-Sadate wari Perezida wa Misiri yishwe ari hamwe n’ingabo z’iki gihugu arashwe n’umusirikare warashe mu gice cyari cyicayemo abayobozi.
1945 : Hatangiye gutangwa igihembo cyitwa Tony Awards gihabwa abakinnyi b’amakinamico.
1965 : Bwa mbere hoherejwe icyogajuru gishinzwe itumanaho cyitwa Early Bird.
1972 : Mu ntambara ya Vietnam, Amerika yatangiye ibitero by’indege n’ibyo mu mazi.
1822: Papa yashyizeho ihame ryemeza diyosezi 30 mu Bufaransa, ryari ryarateshejwe agaciro mu gihe hashyirwagaho itegeko rigenga abapadiri mu Bwami bw’u Bufaransa bwa kera.
1927: Hasohotse filime ya mbere ivuga ku njyana ya Jazz, yerekanwa muri Amerika n’abavandimwe ba Wamer. Iyi njyana yakoreshwaga n’abirabura bari mu bucakara.
Bamwe mu bantu bagiye bazwi babonye izuba kuri iyi tariki
1289: Venceslas III, Umwami wa Hongrie, Bohême na Pologne.
1510: John Caius, umuganga w’Umwongereza.
1773: Louis-Philippe I, Umwami w’u Bufaransa.
1866: Reginald Aubrey Fessenden, umwe mu bakoze radio.
1930: Hafez el-Assad, umunyapolitiki wakomokaga muri Syria watabarutse muri Kamena 2000.