Chriss Eazy arashinjwa gushishura abanyekoreya y’epfo
Umuhanzi Rukundo christian, wamamaye nka Chriss Eazy, nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Sambolela”, yahindutse ingingo yo kuganirwaho hirya no hino Ku mbuga nkoranyambaga, aho bakomeje kumushinja gushishura tumwe mu duce tugize indirimbo “work” y’itsinda ry’abahanzi bo muri Koreya y’epfo.
Uyu muhanzi usanzwe uzwiho igikundiro mu ngeri zose z’abanyarwanda, kubera umwihariko w’amaahusho y’indirimbo ze, kuri ubu Ari kugarukwaho cyane kumbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye, Aho byagaragaye ko mu mashusho y’indirimbo “Sambolera” harimo uduce dusa neza n’uturi mu ndirimbo “Work” y’abahanzi Hoongjoong, seonghwa, Yunho, Yeosang, San Mingi, wooyoung na Jongho babarizwa mu itsinda Teez ryo muri Koreya y’epfo.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye banenga uyu muhanzi bavuga ko bitari bikwiye ko ashishura ibihangano by’abandi.
Uwiyita “Caguwa” kuri X yahoze Ari Twitter, yagize ati:”Birababaje. Ibaze kuba uri Umuhanzi warangiza ugashishura amashusho y’ibyakozwe n’abandi. Ntibirangirire aho warangiza ugashishura n’indirimbo. Ngaho namwe nimurebe”.
Agaruka kuri iki Kibazo cy’uyu muhanzi, Minisitiri w’urubyiruko n’itetambere ry’ubuhanzi Dogiteri UTUMATWISHIMA Jean Nepo Abdallah, yagereranyije ibyakozwe na chriss Eazy n’iterambere ry’igihugu cya Singapore. Avuga ko mu by’ubukuri ibyakozwe Ari uguhanga udushya ugendeye kubyo abandi bakoze.
Abinyujije kurukuta rwe rwa X yahoze Ari Twitter, yagize ati:” Kera twigeze kubaza ukuntu Singapore yateye imbere, ikintu cyambere yanze guhimba ibintu byose bishya(inventing the wheel), icya kabiri ifata urubyiruko irwohereza mu buyapani, leta zunze ubumwe za Amerika, I burayi n’ahandi kwiga uko ikoranabuhanga na service bikorwa”.
Yahamije ko Singapore yubatswe binyuze mu ihame ryo kwigana, ugahindura ndetse ugakoresha ibyo ufite gusa(Copy, modify and paste)
Junior Giti ureberera inyungu za chriss Eazy yavuzeko kwiga Ari ukwigana, Kandi ko ibyuma na za progaramu zifashishwa mu gutunganya amashusho bitakozwe n’abanyarwanda.
Ukoresha amazina ya Caguwa kuri X yahoze Ari Twitter yavuzeko yatengushywe cyane no kubona chiriss eazy ashishura.
Minisitiri w’urubyiruko n’itetambere ry’ubuhanzi Dogiteri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagereranyije ibyo Chriss Eazy yakoze n’iterambere rya Singapore .