HomePolitics

Rutahizamu Danny Usengimana avuga ko atabonye umwanya uhagije wo gutanga ibyo yari afite byose mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’

Rutahizamu wa ekipe y’igihugu y’u Rwanda ‘amavubi’ ,Danny usengimana avuga ko atigeze abona amahirwe ndetse n’umwanya uhagije wo gukinira ikipe y’igihugu cye kugirango atange ibyo yari afite byose.

Rutahizamu Danny usengimana uri kubarizwa mu gihugu cya Canada muri ekipe ya AS Laval yaraye atangaje ko atigeze abona umwanya uhagije wo gukina muri ekipe y’igihugu amavubi kuko inshuro yabaga yanahamagawe mu mwiherero w’iyi ikipe ngo yagukandaga gusezererwa rugikubita .

Danny yanavuze ko yafatwaga nk’uwabaga waje gufasha imyitozo bagenzi be ngo kandi yaba yagiriwe impuwe zo kuguma mu bakinnyi cumi n’umunani ikipe yabaga iri bwifashishe ku mukino ngo danny usengimana iminota myinshi yayimaraga ku gatebe k’abasimbura.

Usengimana yakomeje avuga ko icya mushenguraga kuruta ibindi byose ni uko yabaga yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda mu gihe yakiniraga ikipe ya Police fc ndetse n’abenshi babaga banabanjemo ugasanga ntibanamurushije kwinjiza ibitego byinshi muri uwo mwaka w’imikino .

Kimwe mu byo yabonaga byarateraga iki kibazo ni ukutiyumvwamo n’abatoza babaga bari gutoza ikipe y’igihugu icyo gihe ndetse anatunga agatoki amwe mu makipe makuru ya hano imbere muri shampiyona yashyiraga igitutu ku batoza kugirango baze kubanzamo abakinnyi babo benshi .

Ibi uyu rutahizamu yabivugiye mu kiganiro cy’imbonankubone bizwi nka ‘Live’ yagiranye n’abakinnyi bagenzi be bakiniye Amavubi harimo na Rubanguka Steve ku rubuga rwa Instagram.

Danny usengimana yatsinze ibitego bibiri byonyine mu ikipe y’igihugu kimwe yagitsinze mu mukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Guinea, warangiye ku ntsinzi y’Amavubi y’ibitego 3-0 ubwo ku ku munota wa 47, Sugira Ernest yahaye umupira Danny Usengimana wahise utsindira Amavubi igitego cya 2, kikaba cyari n’igitego cye cya kabiri atsindiye Amavubi mu mateka ye.

Danny usengimana w’imyaka makumyabiri n’umunani wamenyekanye mu makipe nka APR FC, Police Fc, Singida yo muri Tanzania na Tersana SC yo mu Misiri ,Kugeza ubu Danny Usengimana asigaye atuye muri Canada aho yasanze umugore we Nyangabire Francine bakoze ubukwe mu mpera za 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *