Watch Loading...
HomePolitics

Ukraine imaze kwakira indege za mbere za F-16 : Perezida Zelensky

Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko Ukraine yakiriye indege zayo za mbere zakozwe na Amerika zo mu bwoko bwa F-16.



Umukuru w’igihugu wa Ukraine yashimiye ibihugu bishuti byatanze ibyo bahoze batinya gutanga anatangaza ko kuza kw’indege byerekana intambwe ikomeye mu kuzamura ubushobozi bw’ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine, ahanini zari zigikoresha indege za kera z’Abasoviyeti.

Izindi ndege nyinshi z’intambara nyinshi ziteganijwe kugera ku ubutaka bwa Ukraine mu mezi ari imbere, nubwo Bwana Zelensky yemeye ko Ukraine itaragira abaderevu bahagije bo kuba batwara izi ndege.

Bwana Zelensky ntiyagaragaje umubare w’indege zageze muri Ukraine cyangwa niba zose zoherejwe na Danemarke, Ubuholandi na Amerika gusa yashimiye ibi bihugu byimazeyo kubw’iyi nkunga.

Ibihugu bigera kuri 65 byaose bibarizwa mu muryango wo gutabarana wa Nato byagiye bisezeranya inkunga yo gukusanya amikoro yo gukusanya inkunga yo kugura indege z’intambara kuva Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden yakwemerera bwa mbere iki gihugu cy’i Burayi ko yifuza kubohereza F-16 muri Ukraine muri Kanama 2023.

Abarebera hafi politiki ya hariya batangaza ko magingo aya hari icyo kwishimira Niba Ukraine ishobora kurinda indege za F-16 zayo mu gihe ziri hasi kuba zitaraswaho ibisasu n’uburusiya bitanga icyizere ko hashobora kugira uruhare runini mugusubiza inyuma indege zUburusiya kugeza aho batagishoboye kwibasira ingabo z’ubutaka za Ukraine bakoresheje ibisasu bya glide.

Abahanga mu bya gisirikare bavuga kandi ko ibi bikoresho bishobora gutanga inkunga ikenewe cyane mu kirere ku ngabo zirwanira ku butaka za Ukraine, zahuye n’ibitero simusiga mu mezi ashize, cyane cyane mu burasirazuba bwa Donbas.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *