DR .congo : abarenga 500 bamaze kwica muri Teritwari ya Lubero
![](https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/08/bitmap_1200_nocrop_1_1_20230918172020784511_WhatsApp_Image_2023-09-15_at_13.14.53-1024x683.jpeg)
Abasivili barenga magana atanu baguye mu bitero bitandukanye byagabwe n’imitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru y’akarere ka Lubero (Amajyaruguru ya Kivu) mu mu gihe cy’amezi abiri ashize .
Mu gihe cy’amezi abiri, kuva ku ya 4 Kamena kugeza ku ya 31 Nyakanga 2024, abantu barenga 500 bishwe bunyamaswa hamwe n’abandi benshi baburiwe irengero mu turere twa Beni na Lubero mu majyaruguru ya Kivu, n’utwa Mambasa muri Ituri nkuko igitangazamakuru cya Radio Moto cyo muri kiriya gihugu kibisobanura,
Raporo y’isuzuma yatanzwe kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 3 Kanama 2024 mu itangazo ryatanzwe na sosiyete sivile nshya ya Kongo ifite ibiro mu karere ka Beni.
Iyi sosiyete yatangaje ko bahangayikishijwe cyane n’ubwiyongere bw’ihohoterwa ryakozwe n’abagize imitwe y’itwara gisirikare ndetse inagaragaza ko yifuza kubona itangizwa ry’ibikorwa bya gisirikare byihutirwa n’ingabo zihuriweho na FARDC-UPDF byo kurwanya izo nyeshyamba hagamijwe guhagarika ubugome bwibasiye igice cy’iburasirazuba bw’iki igihugu.
Hagati aho, imirambo myinshi idahumeka ubuzima yavumbuwe ku wa gatanu ushize, tariki ya 2 Kanama i Molhe, iherereye ku birometero 5 uvuye i Mayiba, mu itsinda rya Manzia riyoborwa na Baswagha.
ibi bije nyuma y’uko Ihuriro ry’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwa muntu bateguye ibikorwa byo kwibuka abantu baburiye ubuzima mu bikorwa by’itsembabwoko biri kubera mu burasirazuba bwa Republika iharanira Demokarasi ya congo .
ku wa gatanu w’iki cyumweru turi gusoza ,Ihuriro ry’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwa muntu ryateguye ibi bikorwa muri komini ya Lemba aho bari bafite insanganyamatsiko igira iti: « Kubw’abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri bapfuye, reka dusabire ko iri itsembabwoko ryibagiranwe muri Kongo, ubutabera n’indishyi ».
Iyi gahunda yari igamije gukangurira Abanyekongo guhaguruka bagasaba ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Kongo. icyari nk’Intego nyamukuru y’iki gikorwa ni ugukangurira no gushikakariza Abanyekongo kugira ngo bahuze imbaraga kandi basabe ko jenoside yo muri Kongo yemerwa ku rwego mpuzamahanga.