Pitchou yatangiye imyitozo n’abandi bakinnyi badafite amakipe b’abanyarwanda [amashusho]
Pitchou yatangiye imyitozo n’abandi bakinnyi badafite amakipe b’abanyarwanda ninyuma y’uko uyu musore atandukanye na ekipe ya APR fc k’ubwumvikane.
Umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi izwi nk’INTAMBA mu RUGAMBA witwa Ismail NSHIMIYIMANA “Pitchou” wamaze gusaba APR FC gutandukana nayo, n’ikipe ikabimwemerera, yatangiye imyitozo n’abandi bakinnyi badafite amakipe b’abanyarwanda.
Ikipe ya APR FC yasinyishije Ismael ‘Pitchou’ wakiniraga Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka ibiri mu kwezi kwa Nyakanga muri 2023 .
Nshimirimana Ismael Pitchou yageze mu Rwanda mu 2021 aje gukina muri Kiyovu Sports yafashije kwegukana umwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2021-2022 na 2022-2023.
Uyu musore ushobora gukina hagati yugarira(nomero 6) cyangwa asatira(nomero 8) yifujwe n’ikipe ya Rayon Sports ariko bananiranwa ku mafaranga yagombaga kumutangwaho aho bivugwa ko yifuzaga miliyoni 35 Frw mu gihe Rayon Sports yatangaga 25 Frw.
Pitchou usanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu Rugamba ari mu bakinnyi ba mbere bakomoka hanze y’u Rwanda binjiye muri APR FC nyuma y’imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda gusa.