NESA yatangaje gahunda y’ingendo ku banyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo
![](https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/08/amashuri_3-9.jpg)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutegura ibizamini bya leta ndetse n’igenzura mu mashuri [ NESA] cyatangaje gahunda ndetse n’ingengabihe y’ingendo ku banyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo bigamo .
NESA nyuma yo gutangaza ko mu minsi ishize ko umwaka wa amashuri wa 2024 -2025 uzatangira ku itariki icyenda z’ukwezi kwa Nzeri /2025 ,mu kanya gashize iki kigo cyimaze kumenyesha abanyeshuri , abayobozi b’ibigo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bacyo barimo inzego z’umuteko ndetse n’amakompani atwara abantu mu buryo bwa rusange ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri bigamo gutangira igihembwe cya mbere ku wa 06 /nzeri /2024 kugeza 09/nzeri /2024.
Gahunda y’uko uru Rwanda rw’ejo runatezweho amakiriro y’ejo hazaza rugomba gusubira ku mashuri iteye itya ;
Ku wa gatanu ,tariki ya 06/nzeri /2024 hagomba kugenda abanyeshuri biga ku bigo by’amashuri biherereye mu turere twa Nyamagabe na Nyanza ho mu ntara y’amajyepfo ,Nyamasheke na Rusizi mu ntara y’uburengerazuba ,Rwamagana na Kayonza mu uburasirazuba .
Ku wa gatandatu ,tariki ya 07 /Nzeri /2024 hateganijwe gusubira ku ishuri abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere twa Nyaruguru na Gisagara mu ntara y’Amajyepfo ,Burera mu ntara y’Amajyaruguru na Gatsibo na Nyagatare mu ntara y’uburasirazuba.
Ku cyumweru ,tariki ya 08 /Nzeri /2024 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biri turere twa Ruhango na Huye mu majyepfo ,Rulindo na Gakenke mu majyaruguru ndetse na Ngoma na Kirehe mu uburasirazuba.
Ku wa mbere ari nabwo hateganijwe itangira ry’amashuri hose mu gihugu hazagenda abanyeshuri biga mu mujyi wa Kigali ,Muhanga na Kamonyi mu majyepfo ,Gicumbi mu majyaruguru , Gisagara mu majyepfo na Bugesera mu burasirazuba.
NESA kandi irasaba ababyeyi ,inzego z’umutekano byumwihariko polisi y’igihugu ishami ryayo ryo muhanda , abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse b’inzego z’ibanze gukurikirana iyubahirizwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, inongeraho ko nyuma y’isaha y’i saa cyenda sitade zizaba zafunze imiryango ndetse ko nta nu umunyeshuri uzakirwa mu gihe azaba yaje ku munsi utari uwo apanzweho.
![](https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/08/GV5odRJXkAAkpZ0-722x1024.jpg)
![](https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/08/GV5odRLWwAAfH0h-720x1024.jpg)