Watch Loading...
FootballHomeSports

Kera kabaye Joackim Ojera noneho yemeye ko agiye gukinira Police fc !

Joackim Ojera ,Umukinnyi Ukomoka mu gihugu cya uganda wahoze mu ikipe ya Rayon sports yamaze kugera mu Rwanda, aho agomba gutangira akazi mu ikipe ya Police fc .

Ojera akaba yaraye arebye umukino Police FC yatsinzwemo na CS Constantine kuri Kigali Pele Stadium.Mu minsi ishize ubuyobozi bwa Police FC nta byinshi bwifuzaga kuvuga kuri Joackiam Ojera mu gihe byavugwaga ko yagiye gukina mu Misiri yarabasinyiye imbanziriza masezerano bamuha n’amafaranga ariko akaba atifuza kuza kubakinira.

Mu mpera za Mutarama 2024 ni bwo Ojera yatandukanye na Rayon Sports yerekeza muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri ayisinyira amezi 6.

Amakuru yari ahari yavugaga ko ubwo yajyaga mu Misiri yasize asinye imbanziriza masezerano muri Police FC ndetse agira n’amafaranga ahabwa cyane ko yerekaga iyi kipe ko hari ibibazo ashaka gukemura.

Uyu mukinnyi nyuma yo kugera mu Misiri akitwara neza bivugwa ko yahise abona indi kipe imwifuza muri icyo gihugu akaba yumva atagaruka mu Rwanda bityo yamaze kumenyesha Police FC ko yumva ataza bamureka akabasubiza amafaranga bamuhaye ibintu Police FC itakozwaga.

Ojera Joackiam yakiniye Rayon Sports umwaka umwe aho yayigezemo muri Mutarama 2023 asinya amasezerano y’amezi atandatu yatwaranyemo nayo igikombe cy’Amahoro 2023, maze akongera amasezerano yagombaga kurangira mu mpeshyi ya 2024 ariko muri Mutarama ahita yerekeza muri Al Mokawloon Al Arab SC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *