HomePolitics

Perezida Biden yatangaje ko hashobora kwaduka imvururu mu gihugu mu gihe Donald Trump yaba atsinzwe amatora

Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko atizeye ko hazabaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro mugihe Donald Trump yaramuka atsinzwe amatora ya perezida ateganijwe mu Gushyingo uyu mwaka.

Nubwo Trump yakomeje gusubiramo ko habaye uburiganya mu matora yo mu mwaka wa 2020, nyuma yuko atsinzwe na Biden muri ayo matora,Mu kiganiro cye cya mbere n’itangazamakuru nyuma yuko akuyemo kandidatire mu buryo butunguranye mu kwezi gushize, Biden yabwiye CBS News ati: “Trump natsindwa, nta cyizere na busa mfite.”

“[Trump] ibyo avuze aba akomeje [aba abivuze koko], ntabwo tumuha agaciro. Aba akomeje, ibi bintu byose bijyanye na ‘nidutsindwa hazameneka amaraso’.”

Amagambo ya Trump yuko hazabaho imeneka ry’amaraso ku gihugu natsindwa amatora, yayatangaje muri Werurwe ,uyu mwaka ubwo yari arimo kuvuga ku nganda zikora imodoka, yabaye imbarutso y’inkubiri yo kumunenga.Abo mu ishyaka ry’abademokarate bihutiye gusubiramo ubutumwa bwabo bujyanye no kwiyamamaza bwuko uwo wahoze ari perezida ateje inkeke kuri demokarasi.

Abari bashinzwe kwamamaza Biden bakoresheje ijambo imeneka ry’amaraso mu butumwa bwo kwamamaza batangaje ku mbuga nkoranyambaga z’ibikorwa byo kumwamamaza ndetse umuvugizi w’iri shyaka yashinje Trump gushishikariza no kwihanganira urugomo muri politike.

Ariko abashinzwe kwamamaza Trump bavuze ko ayo magambo yarebaga by’umwihariko inganda zikora imodoka, ndetse ko yakuwe mu mvugiro (‘context’) yayo ku bushake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *