Watch Loading...
FootballHomeSports

Transfert : Manchester united ngo mpaka ibazanye !

Ikipe ya Manchester United yagiranye ibiganiro byambere na ekipe ya Burnley kugira ngo ibashe kuba yasinyisha masezerano umukinnyi wayo witwa Sander Berge usanzwe ari umukinnyi wo hagati w’iyi ikipe ndetse ikaba inifuza abarimo Richard Rios, Youssouf Fofana na Matthijs De Ligt.

Nubwo bisa nkaho Berge ashaka kwerekeza kuri Old Trafford ,Uyu musore wimyaka 26 asigaje imyaka itatu kumasezerano ye muri ekipe ya Burnley ,Berge yari imwe mu ntwaro z’ingenzi za Burnely mu kibuga hagati muri shampiyona ishize ariko gusa kurundi ruhande ntiyabashije kuyibuza gusubira muri cyiciro cya kabiri.

Ariko, Berge ntabwo aribwo we wenyine uri kuri radar ya United kuko ibiganiro bikomeje hagati yayo na ekipe ya Monaco kugirango irebe ko yasinyisha umukinnyi wo hagati wayo witwa Youssouf Fofana.

Si abo gusa kuko Richard Rios wo muri Palmeiras akomeje kuba undi mukinnyi wifuzwa n’iyi ikipe ariko amafaranga iyi ikipe iri kumushakaho ashobora gutuma ataza gupfa kugurwa uko yiboneye ,ubwo andi mahitamo amashitani atukura yaba asigaranye ni ukugura Sofyan Amrabat wa Fiorentina, United yari yaratiye ku nguzanyo muri saison ishize.

United ngo iranashaka Matthijs De Ligt nubwo Bayern Munich idafite gahunda yo kugabanya igiciro cy’uyu musore dore ko yabasabye agera kur miliyoni 50 z’amayero nk’igiciro cya Matthijs de Ligt.

United yakoze ubushakashatsi ku masezerano atandukanye kandi ahuriweho na ekipe ya Bayern ni nabwo yanaje kwifuza Noussair Mazraoui ariko kugeza ubu nta masezerano ndetse n’ibiganiro ibyo ari byose byari byaganirwaho . Nubwo hari impungenge ko , Bayern ishobora kumubima mu gihe idashoboye gukomeza urugendo rwo gusinyisha kuri Jonathan Tah wa Bayer Leverkusen.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *