Perezida wa Seychelles nawe amaze gutangaza ko azifatanya n’abanyarwanda mu irahira ry’umukuru w’igihugu
Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, azitabira Ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame ritegerejwe ku itariki ya 11 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro.
Aya makuru aje ahurirana nay’uko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatumiye abawutuye bose mu birori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora Abanyarwanda ku majwi 99,18%.
Umujyi wa Kigali wagize uti : “Banyakigali, mutumiwe mu birori by’umuhango wo Kurahira kwa Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ibi birori bizaba ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 kuri Sitade Amahoro i Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.Ubu butumire busoza buvuga ko imiryango ya Sitade Amahoro izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ku buryo abazitabira ibi birori bazaba batangiye kwinjira.
Uyu muhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame, kandi utegerejwemo abandi banyacyubahiro biganjemo abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bazaturuka mu Bihugu binyuranye.Bamwe mu bamaze kwemeza ko bazitabira ibi birori, barimo Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina; ndetse n’uw’Ibirwa bya Seychelles, Wavel Ramkalawan na Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni,wamaze gutangaza ko azaba ari mu Rwanda mu muhango wo kurahira kwa Perezida Kagame uteganijwe mu minsi iri mbere.
Perezida Paul Kagame agiye kurahirira kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda nyuma y’iminsi 27 Abanyarwanda bongeye kumuhundagazaho amajwi bakamutora ku 99,18% mu matora yabaye tariki 15 Nyakanga 2024.