Paper Talk[Rwanda&Africa] Nyuma y’uko perezida anenze umugi wa Kigali ubu uri kwemeza ko byakemutse! Wydad AC yongereye amafaranga kuri Clement Mzize

Abicishije ku rukuta rwa X yahoze yitwa twitter perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakebuye umugi wa kigari awibutsa ko ikibazo cya moteri icana amatara kuri sitade cyakabaye cyarakemutse mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.(#DailyBox)
Umujyi wa Kigali wemeje ko washatse moteri izifashishwa kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe iyo watumije itaragera mu Rwanda. Imikino yaberaga kuri iki kibuga mu masaha y’ijoro izakomeza gukinwa nk’ibisanzwe.(#Igihe)
Wydad AC yo mu gihugu cya Morocco ikomeje kwirukanka kuri Clement Mzize rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Tanzania mu ikipe ya Young Africans ikaba ubu igeze ku $200,000 nyuma yo gutanga bwa mbere $100,000 Young ikayanga ndetse bikavugwa ko yo yakwemera arenga $1,000,000.(#MickyJr)
Hasigaye kumenyakana amakipe abiri yonyine tukamenya amakipe yose azakina imikino yanyuma y’Igikombe cy’isi cy’Amakipe cya 2025 kizabera muri Leta z’unze Ubumwe z’Abanyemerika , imwe izava muri Leta z’unze Ubumwe z’Abanyemerika indi ive muri Copa Libertadores.(#MickyJr)
Mu irushanwa ryari rimaze iminsi itanu rihuza amakipe y’inkambi z’impunzi ziri mu Rwanda, ikipe ya Mahama ni yo yegukanye ibikombe byinshi mu mikino itanu yakinwe(#Kigali To Day)
Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Col. Richard Karasira yatangaje ko abakinnyi b’iyi kipe by’umwihariko abanyamahanga bakiriye neza ubutumwa bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ndetse n’uburyo basuwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’igihugu.(#Igihe)
Amakipe akinamo abanyarwanda Mutsinzi Ange Jimmy na Bizimana Djihad ntabwo yahiriwe n’umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya UEFA Conference League aho yaraye atsinzwe.(#Isimbi)
Umutoza w’Amakipe y’Igihugu ya Volleyball Umunya-Brésil, Paulo De Tarso Milagres, yasabye Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB ndetse na Minisiteri ya Siporo ko basesa amasezerano bari bafitanye kuko yabonye akazi ahandi.(#Igihe)
Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko abakinnyi ba APR FC nta kindi kibari mu mutwe uretse gusezerera Azam FC, Ati “icyizere cya mbere ni uko turi iwacu. (#Isimbi)