Watch Loading...
HomePolitics

Goma: ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ryatanze inkunga y’ibiribwa ku bavanywe mu byabo n’intambara yo muri DRC

agashami k’umuryango w’abibumbye kita ku biribwa ku isi kageneye ubufasha bw’ibiribwa ku bantu barenga 185,000 bimuwe n’intambara mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Ku wa kane, tariki ya 22 Kanama, iki kigo cy’umuryango w’abibumbye cyatangaje ko aba baturage bari mu kaga bagabanijwemo toni zirenga 3,000 z’ibiribwa mu kwezi kwa Kanama.

Iyi nkunga itabara imbabare igenewe ingo zirenga 41000 z’abimiwe mu byabo n’intambara ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bw’iki gihugu, zigakwirakwira mu duce tugiye dutandukanye tugize agace ka Goma, ndetse no muri Bweremana na Minova.

Iyi mfashanyo y’ibiryo itangwa na WFP ikubiyemo ibinyampeke, ibinyamisogwe, amavuta y’ibimera ndetse n’umunyu.

Ushinzwe itumanaho rya WFP, Charly Kasereka, abisobanura agira ati: “Iyi ni imiryango ibaye mu bihe bitoroshye muri iki gihugu nyuma y’ibyayibayeho, usibye indwara y’ubushita bw’inkende yamaze kongerwa mu bihangayikishije iki gihugu ndetse inashaka kudukoma mu nkokora gusa twe nka WFP, turagerageza gutanga byibuze ibiryo n’imirire n’ibindi nkenerwa by’ibanze nk’igisubizo kuri iyi miryango mu rwego rwo kugerageza kugabanya imibabaro yabo. “

Abakora ibikorwa by’ubutabazi muri iki gihugu, bemeza ko ibikenewe bikomeje kuba byinshi ndetse ko n’umubare w’ababikeneye ukomeje gutumbagira bijyanye n’uko nubundi imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati y’inyeshyamba z’umutwe wa M23 n’ingabo za leta zizwi nka FARDC/


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *