Paper Talk[Rwanda&Africa]: FERWAFA ntiyitaye ku marira ya Mukura VS! CAF igiye gukuraho igitego cyo hanze(Away Goal)
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa “CAF” bari mu biganiro bishobora gutuma agaciro kigitego cyo hanze (away Goal) gakurwaho muri CAF Champions League na Confederation Cup nk’uko bimeze k’umugabene w’iburayi.(MickyJr)
Ikipe ya Pyramids FC igiye kwibikaho Umunya-Misiri Youssef Obama w’imyaka 28 akaba akina hagati mu kibuga mu ikipe ya Zamalek SC dore ko amasezerano y’uyu musore yarangiye muri iyi kipe.(MickyJr)
Aba nibo bakinnyi barindwi ikipe ya Muzanze yamaze kwinjiza mu ikipe Ndizeye Gad wavuye muri Police FC (imyaka ibiri) Kamanzi Ashraf wavuye muri Mukura Victory Sports (imyaka ibiri) Umunya-Gambia Hydra Buba wavuye muri Rihno FC (imyaka ibiri) Umunya-Uganda Salim Abdallah wavuye muri URA (imyaka ibiri) Mukengere Christian wavuye muri Bugesera FC (imyaka ibiri) Umunya-Nigeria Sunday Inemesit wavuye muri Etoile de l’Est (imyaka ibiri) Umunya-Cameroun Nkofor Ngafei wavuye muri Coasta Union/Tanzania (imyaka ibiri).(#Igihe)
Umuhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu, Gen. Mubarakh Muganga, Niyonshuti Hakim Mubarakh wari umaze imyaka ine muri APR FC, yagaragaye muri Vision FC ashobora gusinyira mu gihe yaba yitwaye neza.(#IMFURAYACU Jean Luc)
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yandikiye Kiyovu Sports iyimenyesha ko ibihano yari yarafatiwe byo kutandikisha abakinnyi kubera kutishyura abo yirukanye binyuranyije n’amategeko byakuweho nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwishyuye ibisabwa, ibindi bigahabwa umurongo.(#Igihe)
Nyuma y’aho Ikipe ya Kiyovu Sports yemereje ko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryayandikiye iyimenyesha ko yakuriweho ibihano yari yarafatiwe byo kutandikisha abakinnyi kubera kutishyura abo yirukanye binyuranyije n’amategeko, abakinnyi nka Iracyadukunda Eric bamaze kuyisohokamo kubera amafaranga ibabereyemo.(#KGLNews)
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rivuga ko nta mwanzuro wo kongera umubare w’abanyamahanga muri Shampiyona y’u Rwanda urafatwa, n’inyuma yibyavuzwe ko bamaze kongerwa.(#Umuryango)
Ikipe ya Bugesera FC yamaze gusinyisha myugariro w’Umunyarwanda , Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Ikipe y’Ingabo Zirwanira mu Mazi, Marines FC ibarizwa mu karere ka Rubavu, amasezerano y’umwaka umwe.(#KGLNews)
Basketball: Ikipe y’Igihugu y’abagore yerekeje muri Mali,ikipe y’Igihugu y’abagore muri Basketball yerekeje muri Mali kwitegura imikino y’amajonjora y’ibanze y’Igikombe cy’Isi aho izakina imikino ibiri ya gishuti n’Ikipe y’Igihugu ya Mali y’abagore.(#Umuryango)
Abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda; Uwikunda Samuel, Mutuyimana Dieudonné, Eric Mugabo na Ruzindana Nsoro bahawe kuzasifura umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, Ghana izakiriramo Angola mu kwezi gutaha.(#Igihe)
Mukura VS yahakaniwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ko umukino wayo bafitanye na Rayon Sports kuri “Mukura Day” utaba taliki ya 10 Kanama , 2024 nubwo mbere yari yabwiwe ko saa kumi n’ebyiri bakina gusa byose FERWAFA yabyanze.(#DailyBox)
Umukino wa gicuti wahuje ikipe ya APR FC na Simba mu mpera z’icyumweru gishize, wasize iyi kipe yo muri Tanzania yinjije agera kuri Miliyoni 500 z’amashiringi ni ukuvuga hafi Miliyoni 250 RWF.(#Igihe)