EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Rwanda&Africa]:Chelsea ikomeje kuyobora isoko ry’igura ni gurisha,United yanze amafaranga bari kuyiha kuri Scott McTominay!

Brighton irashaka gutwara Mats Hummels, 35, ubu udafite ikipe akaba yaranyuze mu makipe atandukanye arimo   Bayern Munich ndetse na  Borussia Dortmund umwe mubagize  ibihebyiza mu bihe yari akiri muto dore ko yari mu ikipe y’igihugu ya Badage  yatwaye igikombe cy’isi  muri 2014 batsinze ikipe y’igihugu ya Argentine   . (Sky Sports)

Manchester United  irashaka gutwara Sander Berge, 26,  wa Burnley akaba Umunya-Norway  nyuma yo gusa nkabavuye muri gahunda yo gutwara Umunya- Uruguay Manuel Ugarte w’imyaka  23. (Athletic – subscription required)

Gusa nanone ikipe ya  Manchester United   igomba kwishyura  Burnley  asaga   £30m kuri uyu musore ukina hagati mu kibuga  . (Sun)

Manchester United  ikomeje gutekereza kuri Youssouf Fofana Umunya-Morocco w’imyaka 25 ukinira ikipe ya Monaco  gusa akomeje gutekerezwa n’ikipe  AC Milan. (Sky Sports Italia)

Erik ten Hag  ntago arakura mu mibareye  Sofyan Amrabat, 27, Umunya-Morocco  ukinahagati mu kibuga  gusa akaba intizanyo ya Fiorentina  muri United  . (Telegraph)

Arsenal  ngo yaba ikiri mu isiganwa rya  Victor Osimhen, 25, Umunya-Nigeria  wa Napoli  nubwo bikivugwa ko na  Paris St-Germain ikimutekerezaho. (Gianluca di Marzio on X)

Barcelona  kerakabaye yamaze kumvikana  Leipzig  kuri  Dani Olmo, 26   aho uyu Munya-Esipanye agomba gutangwaho £47.3m hakiyongeraho £6m (add-ons )  akaba akina hagati mu kibuga yataka gusa ashobora no guca kumpande. (Fabrizio Romano on X)

Tottenham  Hotspur  ntakirahinduka iracyatekereza  Dominic Solanke  wa  Bournemouth  gusa bizasaba kubanza kumenya ahazaza ha Richarlison Umunya-Brazil w’imyaka 27. (Standard)

Tottenham  Hotspur  iratekereza ko izabona amafaranga afatika kuri   Richarlison  byumwihariko avuye mu makipe yo muri shampiyona ya Pro League muri Saudi Arabia. (Football Insider)

Bayern Munich ntago irabasha kumvikana na  Bayer Leverkusen  kubagurisha Umudage w’imyaka 28   Jonathan Tah uri kwifuzwa n’iyi kipe Bayern Munich . (Sky Germany)

Atletico Madrid   ntago ihangayikishijwe  no kwishyura amafaranga Manchester City   yifuza kuri Julian Alvarez, 24,  kubera ko yizeye amafaranga izakura muri  Samu Omorodion  uri mu muryango winjira muri Chelsea  . (Marca – in Spanish)

Fulham yamaze  kugabanya umurego ku Munya-  Scotland  Scott McTominay, ukina hagati mu kibuga  muri Manchester United nyuma y’uko amafaranga Fulham yatanze  anagana  £20m   United yayanze ,  Red Devils ikaba  yifuza byibuze  asaga  £30m. (Times – subscription required)

Brentford  yamaze gutanga ubusabe bukubiyemo   £7m muri  Burnley  bashaka Umunya-Republic ya  Ireland  Dara O’Shea, 25 akaba akina nka myugariro . (HITC)

Ajax, Feyenoord and PSV zose zirifuza umusore w’ikipe  ya  Coventry City   Milan van Ewijk Umuhorandi w’imyaka  23. (ESPN – in Dutch)

West Ham United  yiteguye  kumva abifuza bose   Danny Ings  rutahizamu w’umwongereza  w’imyaka 32  . (Football Insider)

Atletico Madrid   ikomeje ibiganiro na  Valencia  byo kubagurisha  Javi Guerra Umunya-espagne w’imyaka 21  akaba akina hagati mu kibuga . (Athletic – subscription required)

Chelsea yamaze gutiza myugariro wayo   Alfie Gilchrist, 20,  ndetse agiye  gukora isuzuma ry’ubuzima (medical test) mu ikipe ya  Sheffield United . (Sky Sports)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *