TODAY IN SPORTS HISTORY : Kepa Arrizabalaga yabaye umuzamu uhenze ku isi naho Louis Saha abona izuba

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi taliki mu isi ya siporo:
1992 umukinnyi wakinaga hagati wa Espagne witwa Kiko yatsinze ibitego bibiri binafasha Esipanye yari murugo kwegukana umudari wa zahabu mu mikino Olempike itsinze Polonye ibitego 3-2 imbere y’abarenga 95,000 kuri sitade ya Camp Nou, iherereye mu mujyi wa Barcelona .
2008 Imikino Olempike yo mu mpeshyi yabaga ku nshuro ya 29 yafunguwe ku mugaragaro i Beijing, mu Bushinwa
2016 Australiya yatsinze Nouvelle-Zélande amanota 24 kuri 17 kugirango yegukane umudari wa mbere wa zahabu w’abagore muri rugby mu mikino Olempike yabereye i Rio de Janeiro.
2016 umukinnyi wo koga wo muri Hongiriya witwa Katinka Hosszú yegukanye umudari wa zahabu muri metero 100 mu bagore mu gihe cy ‘iminota 58’. 45″; ukaba umudari we wa kabiri wa zahabu mu mikino Olempike ya Rio de Janeiro
2018 ikipe ya Chelsea yasinyishije Kepa Arrizabalaga ukomoka muri Espagne imuvanye muri Athletic Bilbao kuri miliyoni 72 z’amayero ,Kepa ahita ahinduka umuzamu uhenze ku isi .
2021 Ikipe ya Basketball y’abagore ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika yanditse amateka yo kwegukana umudari wa zahabu wa 7 wikurikiranya mu mikino Olempike nyuma yo gutsinda Ubuyapani amanota 90 kuri 75 mu mikino olempike yabereye i Tokiyo.
2021 Imikino Olempike yabaga ku nshuro ya 31 yasojwe kumugaragaro kuri Stade Olempike ya Tokiyo mu Ubuyapani
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki byo mu isi ya siporo :
2000 Félix Auger-Aliassime, umukinnyi wa tennis wo muri Kanada, wavukiye Monte Carlo, muri Monaco.
1984 Martrez Milner, umukinnyi wumupira wamaguru wabanyamerika.
1985 Brayan Ruiz, umukinnyi wumupira wamaguru wo muri Costa Rica.
1988 Danilo Gallinari, umukinnyi wa basketball wo mu Butaliyani wakiniye amakipe nka NY Knicks na Denver Nuggets, wavukiye Sant’Angelo Lodigiano, mu Butaliyani .
1989 Sesil Karatantcheva, umukinnyi wa tennis wo muri Bulugariya .
1977 Szilárd Németh, rutahizamu w’umupira w’amaguru wo muri Silovakiya wakiniye amakipe nka Slovan Bratislava, Middlesborough na Alemannia Aachen, wavukiye Komárno, muri Silovakiya .
1978 Alan Maybury, umukinnyi wumupira wamaguru wo muri Irlande.
1978 Louis Saha, umukinnyi wumupira wamaguru wumufaransa.
Bimwe mu bihangange byatabarutse mu isi ya siporo kuri iyi taliki:
1966, Pierre Charles, umukinnyi w’iteramakofe w’ibiro byinshi wo mu Bubiligi, yapfuye afite imyaka 63.
1970 Johnny Goodman, umukinnyi wa golf wumunyamerika watwaye US Open yo mu 1933, yapfuye afite imyaka 60.
1982, Eric Brandon, umukinnyi w’imodoka wo mu Bwongereza , yapfuye afite imyaka 62.
1991 Julissa Gomez, umunyamerika ukina imikino ngororamubiri .
1992 Arthur Lang, umukinnyi w’iteramakofe akaba n’umucuruzi w’umunyamerika, yapfuye afite imyaka 115.
2003 Jack Noreiga, umukinnyi w’umukinnyi w’umupira wamaguru w’Umuhinde , yapfuye afite imyaka 67.