Paper Talk[Rwanda&Africa]: Amiss Cedric ushobora gusinyira Kiyovu yavuze kuri Rayon, Wydad AC yasinyishije umukinnyi wakinaga muri shampiyona y’u Bufaransa!

Umunya-Morocco Hamza Sakhi w’imyaka 28 yamaze gusinyira ikipe ya Wydad AC y’iwabo n’ubundi avuye mu ikipe ya AC Ajaccio yo mu gihugu cy’Ubufaransa, akaba ari umukinnyi ukina hagati mu kibuga yataka.(#MickyJr)
Nyuma yo kwegukana igikombe cy’Ashampiyona ikipe ya Atlético Petróleos de Luanda yo muri Angola yerekeje mu gihugu cya Portugal mu kwitegura umwaka utaha w’imikino(Pre-season) bibaye ubwakenshi ko amakipe yo muri Africa ajya gukorera umwiherero I Burayi.(# Petróleos de Luanda)
Umutoza w’imyaka 52 Rusmir Cviko Umunya-Bosnia yamaze kugirwa umutoza mushya w’ikipe ya Raja Club Athletic aho biteganyijwe ko azatoza kugeza umwaka w’imikino urangiye bisobanuye ko yasinye umwaka umwe.(#Raja Club Athletic)
Uwayezu François Régis yagizwe umuyobozi mukuru wa ekipe ya Simba SC yo muri Tanzania. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 nibwo Simba SC yo muri Tanzania yemeje amakuru y’uko yahaye akazi François Régis ,Byatangajwe ko Mo Dewji usanzwe ariwe nyiri iyi kipe nyuma y’uko yahamagaye François Régis amusaba ko yajya kumuyoborera ikipe.(#DailyBox)
Zira FK ya Mutsinzi Ange yagiye gushakishiriza muri UEFA Conference League. Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo myugariro Mutsinzi Ange, yanyagiye Dunajská Streda yo muri Slovakie ibitego 4-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri muri UEFA Conference League.(#Igihe)
“Tuje kwereka Isi ko ikipe ari iy’ibikombe”! Quanane Sellami, umutoza wungirije wa Rayon Sports wageze mu Rwanda. Umutoza wa mbere wungirije muri Rayon Sports, Umunya-Tunisie, Quanane Sellami avuga ko asanzwe azi ikipe ya Rayon Sports n’igihugu cy’u Rwanda muri rusange; ahantu avuga ko intego ya mbere imuzanye ari ukwegukana ibikombe.(#Rayon Sports)
Muhire kevin yongereye amasezerano muri Rayon sports. Ni amakuru amaze kujya ahagaragara mu kanya ubwo umuvugizi wa Rayon sports ,Ngabo Ruben yagiranaga ikiganiro na n’igitazamakuru cya b&b kigali ,aho yatangaje ko Muhire amaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.(#DailyBox)
Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Perezida Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Abayobozi b’imiryango Mpuzamahanga, abahagarariye imikino itandukanye n’abandi, bitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.(#Kigali To Day)
Rayon Sports yaramusuzuguye, Amiss Cedric ashobora gusinyira Kiyovu Sports. Amiss Cedric ntabwo yumvikanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse akaba yarabwiye bamwe mu nshuti ze ko iyi kipe yamusuzuguye ndetse byamubabaje. amahirwe menshi azakinira ikipe ya Kiyovu Sports umwaka utaha w’imikino wa 2024-2025.(#Isimbi)
Rutahizamu Theo Walcott, wakiniye Arsenal yagaragaye mu kiganiro cyibanda ku bukerarugendo bw’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda yaherekeje iyi kipe yo mu Bwongereza mu rugendo rwitegura umwaka utaha w’imikino.(#Igihe)
Muhazi United yatangaje abakinnyi 6 bashya barimo 2 bo muri RD Congo. Ikipe ya Muhazi United yasinyishije abakinnyi batandatu bashya barimo babiri yakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kwitegura neza umwaka w’imikino mushya wa 2024/2025 ubura iminsi mike ngo utangire.(#KGLNews)
Gorilla FC yakiriye Umurundi Omar Moussa wakiniye Police FC. Ikipe ya Gorilla FC yahanze amaso isoko ry’abakinnyi ry’i Burundi yahaye ikaze Omar Moussa wakiniraga Musongati FC akaba yarananyuze muri Police FC. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024, ni bwo Gorilla FC yatangaje ko yahaye ikaze umukinnyi mushya uzakina mu bwugarizi bwayo mu mwaka w’imikino wa 2024/25.(#Igihe)
Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho n’umwungiriza we, Quanane Sellami basinye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports. Aba batoza bafite umukoro ukomeye wo guhesha Gikundiro igikombe cya shampiyona iheruka mu 2019, ndetse biteganyijwe ko agomba gukoresha imyitozo niba ntagihindutse.(#Rayon Sports)
Uwahoze ari umunyezamu wa Police FC, Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu yabonye akazi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, aho uretse kugikorera bisanzwe azaba ari n’umukinnyi w’ikipe yabo mu mikino ihuza ibigo bya Leta.(#Igihe)