BREAKING NEWS : Uwayezu François Régis yagizwe umuyobozi mukuru wa ekipe ya Simba SC yo muri Tanzania
Uwayezu François Régis wari Vice Chairman wa APR FC yagizwe Umuyobozi mukuru wa Simba SC yo muri Tanzania.
Mu Itangazo rya Simba rigaragaza ko Uwayezu azatangira inshingano ku wa 1 Kanama 2024
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 nibwo Simba SC yo muri Tanzania yemeje amakuru y’uko yahaye akazi François Régis ,Byatangajwe ko Mo Dewji usanzwe ariwe nyiri iyi kipe nyuma y’uko yahamagaye François Régis amusaba ko yajya kumuyoborera ikipe ndetse Uwayezu akabimwemerera.
Uwayezu François Regis wigeze kuba Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yagizwe Vice Chairman wa APR FC. akaba ari umwanya yari asimbuyeho Brig Gen Bayingana Firmin woherejwe mu zindi nshingano kuva umwaka ushize wa 2022.
Uwayezu François Regis yabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA mu myaka 3,kuko hagati ya 2018 na 2021 yari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, umwanya yeguyeho muri Nzeri 2021. umwanya yeguyeho ku mpamvu ze bwite.