Watch Loading...
EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Europe]: Arsenal yatangiye ibiganiro n’umukinnyi wa PSG, Liverpool yageze ku isoko ry’igura n’igurisha

Manchester City yamaze kwinjira muri Dosiye zo  gutwara Umunya-Esipanye  Dani Olmo  w’imyaka 26 akaba akina hagati mu kibuga kuva mu ikipe ya RB Leipzig yo mu gihugu cy’Ubudage. (Foot Mercato – in French)

Barcelona n’imwe mu makipe yifuza cyane Dani Olmo ndetse yamaze gutanga angana na   £40m  ukongeraho n’ayinyongera angana na £20m. (Mundo Deportivo – in Spanish)

Gusa RB Leipzig  yanze  aya mafaranga ya Barcelona  kuri Dani Olmo  . (Sky Sports Germany)

Umwongerza  Jarrad Branthwaite, 22,  akaba myugariro w’ikipe ya Everton  nyuma y’uko iy’ikipe ye yanze kumugurisha  ikaba ishaka kumwongerera amasezerano  yamaze kubabwira ko bagomba kumuhemba byibuze agera ku £160,000 ku cyumweru  Manchester United yari bumuhembe iyo ayerekezamo(Mail)

Umusore w’ikipe ya Manchester United   myugariro  Aaron Wan-Bissaka, 26,  yanze ubusabe bwa West ham United  bwo kuyerekezamo  we avuga ko yifuza kwerekeza mu ikipe ya  Inter Milan yo mu Butaliyani muri iy’impeshyi. (Talksport)

Manchester United irashaka kungukira nanone kuribuno bushake bwa  Aaron Wan-Bissaka, 26,   aho yasaba ikipe ya Inter Milan kubaha Denzel Dumfries, 28 Umuhorandi United ikongeraho amafaranga. (Mail)

Brentford  yateguraga kureka ikipe ya Tottenham Hotspur na West Ham United zikaba zatwara rutahizamu Ivan Toney w’imyaka 28  gusa hajemo agatotsi nyuma yimvune  ya rutahizamu wayo  Igor Thiago Umunya-Brazil w’imyaka 23 bavanye mu ikipe ya Club Brugge , hari mu mikino yo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-2025. (Sun)

Crystal Palace yamaze kumvikana  n’ikipe ya Marseille  kubagurisha Ismaila Sarr, 26,  Umunya-Senegal  ukina nka mababa  kuri  15m euro (£12.6m) Crystal Palace  imuzanye nk’umusimbura wa Michael Olise. (Athletic – subscription required)

Arsenal  yamaze gufungura  ibiganiro n’ikipe ya Paris St-Germain  kugirango ibagurishe Umunya-Esipanye  Fabian Ruiz, 28,  ukina hagati mu kibuga wagize n’imyitwarire myiza cyane mu gikombe cy’Iburayi. gusa bizasaba ko  the Gunners igurisha bamwe mu bakinnyi bayo  . (Football Transfers)

Aston Villa  y’umutoza Unai Emery  yatangiye gukurikirana umunsi kumunsi umusore w’ikipe ya  Borussia Dortmund mababa Karim Adeyemi, 22,  nanone urikwifuzwa na Juventus ndetse n’ikipe Chelsea. (Mail)

Umusore w’ikipe ya Napoli Umunya- Denmark Jesper Lindstrom, 24, yamaze kurangiza isuzuma  ry’ubuzima (Medical Test) kugirango uyu mababa yerekeza muri Everton. (Fabrizio Romano)

Kepa Arrizabalaga Umunya-Esipanye  w’imyaka 29 nubwo ari intizanyo ya Chelsea mu ikipe ya Real Madrid ashobora kugumamo burundu ahubwo  Andriy Lunin  wayo agatangwa muri Chelsea  nyuma yo kwanga kongera amasezerano muri Real Madrid. (AS – in Spanish)

West Ham United yatanze imbumbe y’Amafaranga anagana   £30m  inongeraho umukinnyi w’imayaka 18  akaba n’umwongereza ukina hagati mu kibuga Lewis Orford kugirango babone rutahizamu wa Aston Villa  Umunya-Colombia Jhon Duran, 20. (Athletic – subscription required)

Nottingham Forest yanze amafaranga yatanzwe n’ikipe ya   West Ham United kumusore  w’imyaka 23 Neco Williams Umunya-Wales. (HITC)

Liverpool  yamaze gutangarizwa ko niba yifuza gutwara Gleison Bremer Umunya-Brazil w’imyaka 27 akaba n’amyugariro igomba kwishyura asaga £50m  uyu musore w’ikipe ya Juventus. (Football Insider)

Chelsea irasatira gutwara Umunya-Ivory Coast w’imyaka  21 Guela Doue  akaba myugariro w’ikipe ya Rennes mu Bufaransa kuri   £7.6m. (Sky Italy)

Paris St-Germain yegereje gutwa umusore w’ikipe ya Benfica  Joao Neves Umunya-Portugal w’imyaka 19 ukina hagati mu kibuga . (Fabrizio Romano)

Mababa w’umunya-Paraguay Miguel Almiron, 30, agezekure ibiganiro n’ikipe  itaramenyekana  ibarizwa muri shampiyona ya Saudi Arabia  ariyo Saudi Pro League  uyu musore  usanzwe akinira ikipe ya Newcastle United  mu gihugu cy’Ubwongerza. (Football Insider)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *