EuropePaper Talk

Paper Talk[Europe]: Xavi Simons yamaze gufata umwanzuro kuhazaza he, Arsenal ntirava kuri rutahizamu Victor Osimhen 

Napoli irifuza rutahizamu wa   Chelsea  Romelu Lukaku, 31, Umubiligi ufite amamuko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko bigomba kujyanirana na gahunda ya  Osimhen muri Chelsea . (Guardian)

Tottenham Hotspur  irifuza gutwa umusore w’ikipe ya   Juventus   Federico Chiesa, 26 Umutaliyani unifuzwa n’ikipe ya Arsenal . (Sky Sports Germany’s Florian Plettenberg on X)

Atletico Madrid ifite ikizere ko izibikaho  umusore wa Chelsea Umwongereza   Conor Gallagher, 24, ukina hagati mu kibuga nubwo anifuzwa  na  Aston Villa ndetse n’ikipe ya Tottenham Hotspur. (Football Insider)

Umunya-Republic ya  Ireland  Jake O’Brien, 23,  yamaze kugera   I Merseyside  aho agiye gukora isuzuma ry’ubuzima( Medical Test)  ubundi akaba umukinnyi mushya wa Everton kuri £17m  avuye muri Lyon. (Guardian)

Everton  ishobora no gutwara umusore wa  Strasbourg w’imyaka  20 Umunya-Senegal Habib Diarra  ukina hagati mu kibuga . (L’Equipe – in French)

Rutahizamu  w’ikipe ya Crystal Palace Umunya- Ghana  Jordan Ayew, 32,  ari kwifuzawa cyane n’ikipe ya  Leicester City muri iy’impeshyi. (Sun)

Amakipe atandukanye yo muri  Premier League  akomeje  kwiruka kumusore w’ikipe ya  Luton Town Tahith Chong, 24,  uyu mababa ashobora gutangwaho akabakaba £10m. (Sky Germany)

West Ham United  ishobora kuba iri mu makipe arikwifuza Youssouf Fofana, 25,  Umufaransa w’ikipe ya Monaco nubwo bivugwa ko we yifuza kwerekeza mu ikipe ya AC Milan mu gihugu cy’Ubutaliyani  . (Givemesport)

David de Gea, 33,  uheruka mu kibuga akinira Manchester United  byavugwaga ko yakwerekeza muri  Genoa  mu gihugu cy’Ubutaliyani  ntago azajya mu ma ekipe yo mu gihugu cy’ubutaliyani nk’uko amakuru abivuga  . (Fabrizio Romano)

West Ham United  ikomeje gukurikirana  rutahizamu wa  Borussia Dortmund Umudage  Niclas Fullkrug, 31, nyuma y’uko ikipe ya  Borussia Dortmund   yamaze kugura undi rutahizamu  Serhou Guirassy. (SkySports)

Arsenal  irigutekereza gutwa umusore w’ikipe ya  Bayern Munich Umudage Leroy Sane mababa w’imyaka 28  gusa biragoye cyane ko yasohoka muri iy’impeshyi  . (Sky Germany)

Umutoza Steve Bruce, 63,  watoje ikipe ya Newcastle United  aranogwanogwa ko agomba kuba umutoza mushya wa  Jamaica  akaba ntakazi yari afite  kuva yakwirukanwa n’ikipe ya West Brom   mukwakira 2022. (Mail)

Everton y’umutoza Sean Dyche  irategura gutiza myugariro wabo w’imyaka 20 Umwongereza  Reece Welch. (Football Insider)

Tottenham Hotspur  ntago iragera kumasezerano yaburundu  n’ikipe ya AC Milan kubagurisha  Emerson Royal myugariro ukina kumpande  w’imyaka  25  akaba akomoka mu gihugu cya Brazil  (Ben Jacobs)

Ben Brereton Diaz, 25,  umusore w’ikipe ya Villarreal  mu gihugu cya Esipanye  yamaze kugera mu gihugu cy’Ubwongereza aho aje gusinyira ikipe ya Southampton  akaba agiye no gukora isuzuma ry’ubuzima muri iy’ikipe  (Medical Tes)  . (Football Insider)

Umunya-Netherlands  Xavi Simons, 21,  yamaze gufata umwanzuro wo kuguma mu ikipe ya RB Leipzig  mu buryo bw’intizanyo  ya  Paris St-Germain nubwo yifuzwaga na  Bayern Munich. (Sky Germany)

Ibiganiro hagati y’ikipe ya  Arsenal na Marseille  kuri Eddie Nketiah, 25,   bikomeje kugorana  kubera ko Arsenal irashaka  amafaranga menshi ikipe ya Marseille yo mu Bufaransa  itatanga. (Caughtoffside)

Arsenal  iracyashaka Umunya-Nigeria Victor Osimhen  w’imyaka  25  ukinira Napoli yo mu gihugu cy’Ubutaliyani  n’imugihe ikipe ya Paris Saint-Germain na Chelsea nazo zivugwa ko zatwara uyu rutahizamu utari gukina imwe mu mikino  yo kwitegura umwaka utaha w’imikino(Pre-Season) muri Napoli. (Corriere dello Sport – in Italian)

The Gunners ifite na gahunda yo kurushaho kubaka igice cyo hagati mu kibuga igura Mikel Merino w’imyaka 28 w’ikipe ya Real Sociedad yo muri Esipanye   . (football.london)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *