Paper Talk[Europe]: Xavi Simons yamaze gufata umwanzuro kuhazaza he, Arsenal ntirava kuri rutahizamu Victor Osimhen

Napoli irifuza rutahizamu wa Chelsea Romelu Lukaku, 31, Umubiligi ufite amamuko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko bigomba kujyanirana na gahunda ya Osimhen muri Chelsea . (Guardian)
Tottenham Hotspur irifuza gutwa umusore w’ikipe ya Juventus Federico Chiesa, 26 Umutaliyani unifuzwa n’ikipe ya Arsenal . (Sky Sports Germany’s Florian Plettenberg on X)
Atletico Madrid ifite ikizere ko izibikaho umusore wa Chelsea Umwongereza Conor Gallagher, 24, ukina hagati mu kibuga nubwo anifuzwa na Aston Villa ndetse n’ikipe ya Tottenham Hotspur. (Football Insider)
Umunya-Republic ya Ireland Jake O’Brien, 23, yamaze kugera I Merseyside aho agiye gukora isuzuma ry’ubuzima( Medical Test) ubundi akaba umukinnyi mushya wa Everton kuri £17m avuye muri Lyon. (Guardian)
Everton ishobora no gutwara umusore wa Strasbourg w’imyaka 20 Umunya-Senegal Habib Diarra ukina hagati mu kibuga . (L’Equipe – in French)
Rutahizamu w’ikipe ya Crystal Palace Umunya- Ghana Jordan Ayew, 32, ari kwifuzawa cyane n’ikipe ya Leicester City muri iy’impeshyi. (Sun)
Amakipe atandukanye yo muri Premier League akomeje kwiruka kumusore w’ikipe ya Luton Town Tahith Chong, 24, uyu mababa ashobora gutangwaho akabakaba £10m. (Sky Germany)
West Ham United ishobora kuba iri mu makipe arikwifuza Youssouf Fofana, 25, Umufaransa w’ikipe ya Monaco nubwo bivugwa ko we yifuza kwerekeza mu ikipe ya AC Milan mu gihugu cy’Ubutaliyani . (Givemesport)
David de Gea, 33, uheruka mu kibuga akinira Manchester United byavugwaga ko yakwerekeza muri Genoa mu gihugu cy’Ubutaliyani ntago azajya mu ma ekipe yo mu gihugu cy’ubutaliyani nk’uko amakuru abivuga . (Fabrizio Romano)
West Ham United ikomeje gukurikirana rutahizamu wa Borussia Dortmund Umudage Niclas Fullkrug, 31, nyuma y’uko ikipe ya Borussia Dortmund yamaze kugura undi rutahizamu Serhou Guirassy. (SkySports)
Arsenal irigutekereza gutwa umusore w’ikipe ya Bayern Munich Umudage Leroy Sane mababa w’imyaka 28 gusa biragoye cyane ko yasohoka muri iy’impeshyi . (Sky Germany)
Umutoza Steve Bruce, 63, watoje ikipe ya Newcastle United aranogwanogwa ko agomba kuba umutoza mushya wa Jamaica akaba ntakazi yari afite kuva yakwirukanwa n’ikipe ya West Brom mukwakira 2022. (Mail)
Everton y’umutoza Sean Dyche irategura gutiza myugariro wabo w’imyaka 20 Umwongereza Reece Welch. (Football Insider)
Tottenham Hotspur ntago iragera kumasezerano yaburundu n’ikipe ya AC Milan kubagurisha Emerson Royal myugariro ukina kumpande w’imyaka 25 akaba akomoka mu gihugu cya Brazil . (Ben Jacobs)
Ben Brereton Diaz, 25, umusore w’ikipe ya Villarreal mu gihugu cya Esipanye yamaze kugera mu gihugu cy’Ubwongereza aho aje gusinyira ikipe ya Southampton akaba agiye no gukora isuzuma ry’ubuzima muri iy’ikipe (Medical Tes) . (Football Insider)
Umunya-Netherlands Xavi Simons, 21, yamaze gufata umwanzuro wo kuguma mu ikipe ya RB Leipzig mu buryo bw’intizanyo ya Paris St-Germain nubwo yifuzwaga na Bayern Munich. (Sky Germany)
Ibiganiro hagati y’ikipe ya Arsenal na Marseille kuri Eddie Nketiah, 25, bikomeje kugorana kubera ko Arsenal irashaka amafaranga menshi ikipe ya Marseille yo mu Bufaransa itatanga. (Caughtoffside)
Arsenal iracyashaka Umunya-Nigeria Victor Osimhen w’imyaka 25 ukinira Napoli yo mu gihugu cy’Ubutaliyani n’imugihe ikipe ya Paris Saint-Germain na Chelsea nazo zivugwa ko zatwara uyu rutahizamu utari gukina imwe mu mikino yo kwitegura umwaka utaha w’imikino(Pre-Season) muri Napoli. (Corriere dello Sport – in Italian)
The Gunners ifite na gahunda yo kurushaho kubaka igice cyo hagati mu kibuga igura Mikel Merino w’imyaka 28 w’ikipe ya Real Sociedad yo muri Esipanye . (football.london)