Intwaro eshatu za Murera zamaze gusesekera i Kigali !
Abakinnyi bagera kuri batatu barimo Nathanael Iga Ndwangou ,Youssou Diagne na Rutahizamu Fall Ngagne bamaze kugera kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kugira ngo basinyire ikipe ya Rayon sports.
Nathanael Iga Ndwangou, umusore wimyaka 21 ukina nka Rutahizamu , yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kugira ngo asinyire muri Gikundiro ,uyu musore ukiri mu cyiciro k’ingimbi ukina nka Rutahizamu ukomoka muri Gabon, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu urukerera kugira ngo asinyire Murera .
Si uyu gusa wamaze gusesekara mu Rwanda aje gushyira umukono ku masezerano ya murera kuko magingo aya Myugariro ukomoka muri Senegal Youssou Diagne na Rutahizamu Fall Ngagne bageze i Kigali muri iki gitondo.
rayon_sports iguze aba bakinnyi mu rwego rwo kubaka Equipe izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024/2025 ,amakuru agera kuri Daily box ni uko aba aribo bakinnyi banyuma Rayon sports ishobora kuba yibitseho muri iki gihe cy’igura n’igurisha .
Rayon Sports yumvikanye na Youssou Diagne, myugariro w’Umunya-Sénegal wari Kapiteni wa Ittihad Zemmouri de Khémiss yo muri Maroc. Uyu mukinnyi w’imyaka 27 ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri aho ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Gikundiro.
uyu myugariro ukomoka muri Senegal Youssou Diagne yamaze kumvikana nabyose na rayon_sports akaba nawe aragera mu Rwanda muri iri joro nta gihindutse. Ni umusore ushobora kuzakinana na Oumar kuko Mitima Isaac ari mu nzira isohoka muri Rayon Sports.
Undi wamaze gusozanya byose na Gikundiro ni uwitwa Fall Ngagne wakiniriga FK Viagem PĹ™Ăbram yo muri Repubulika ya Tchèque, yagezemo avuye muri Ittihad Tangier yo muri Maroc na GĂ©nĂ©ration Foot yo muri senegal akaba ari rutahizamu ufite imyaka 24 .
aba akaba ari babiri muri batatu batangajwe Mu mpera z’icyumweru gishize na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle .aba n’abarimo bamwe n’abakinnyi barimo Haruna Niyonzima ,Niyonzima olivier seif ,fitina Ombarenga n’abandi benshi baguzwe muri iri gura n’igurisha ry’abakinnyi bose bitezwe ko bazerekanwa ku munsi w’igikundiro ubura iminsi mike ngo ube ndetse n’umutoza w’umunyaburezile Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo “Robertinho” w’imyaka 64 ndetse
Uwaherukaga ni kugurwa n’iyi ikipe ni Muhire wamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ubururu n’umweru akaba yahawe angana na miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko Ngabo yakomeje abitangaza .
Muhire Kevin utarahwemye kugaragaza kwitangira ndetse no gufasha iyi ikipe mu bihe bigoye yagiye icamo byagiye birangwa n’ibura ry’amikoro yo guhemba abakinnyi mu mwaka w’imikino ushize ariko nka kapiteni agakomeza kugenda afasha iyi kipe mu buryo bumwe cyangwa ubundi yaba mu gutera akanyabugabo abakinnyi ndetse n’umusaruro mu kibuga.
Muhire Ubwo yari ageze ku musozo w’amasezerano ye muri Gikundiro yasabye iyi kipe kumuha agera kuri miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango abashe kuyisinyira n’ubwo hagati aho yagendaga abona andi makipe amwifuza ariko akomeza kugira ikipe ya Rayon sports amahitamo ye ya mbere yo kwerekezamo ,kuva icyo gihe Rayon sports yatangije gahunda yise kwigurira umwana wayo aho yashyizeho uburyo bwa akenyenyeri kugirango buri mukunzi wese wa ekipe ya Rayon sports abashe gutanga uko yifite mu rwego gukusanya angana na miliyoni 40 Muhire Kevin yari yabasabye.