
Manchester United n’ikipe ya Tottenham Hotspur n’amakipe abiri yo mu gihugu cy’Ubwongereza y’ifuza umusore w’imyaka 24 w’ikipe ya Lille Jonathan David ukomoka mu gihugu cya Canada aya makipe yose akeneye ma rutahizamu . (Sky Sports)
Wolverhampton Wanderers irashaka agera kuri £45m kuri myugariro wayo Max Kilman w’ifuzwa cyane n’ikipe ya West Ham United bwambere ikaba yari y’ishyuye agera kuri £25m gusa ntibyakunda kuri uy’umusore w’imyaka 27. (Guardian)
Birasa nk’ibyarangiye umunya Brazil Douglas Luiz, 26, agomba kwerekeza mu ikipe ya Juventus avuye mu ikipe ya Aston Villa aho Villa biteganyijwe ko izahabwa abakinnyi babiri barimo Umwongereza Samuel Illing-Junior, 20,ndetse n’umunya Argentine ukina hagati mu ikibuga Enzo Barrenechea, 23, bakongerwa na £25m. (Mail)
Manchester United yatanze intangamarara mu ikipe ya Lille yo mu gihugu cy’Ubufaransa kumusore w’imyaka 18 Leny Yoro akaba myugariro mwiza mu gihugu cy’ubufaransa gusa n’anone Real Madrid ifite amahirwe menshi yo gutwara uy’umusore. (Sky Sports)
Inter Miam iyo muri shampiyona ya Leta zunze Ubumwe za America irashaka gutwara Raphael Varane myugariro ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa uherutse gutandukana n’ikipe ya Manchester United dore ko n’ubundi ageze mu myaka mikuru imyaka 31. (Mirror)
Manchester United nyuma y’uko ikomeje ku n’anizwa cyane n’ikipe ya Newcastle United kukuba yabona Dan Ashworth United yamaze gufata umwanzuro y’uko ishobora kuzategereza amezi icyenda akabona kumutwara (Sun)
Umudage akaba myugariro wahoze akina hagati mu kibuga Joshua Kimmich ntamahirwe ahari menshi yo kongera amasezerano mu ikipe ya Bayern Munich doreko amasezerano ye mu ikipe ya Bayern azangira muri 2025 gusa iy’ikipe ishobora kuzahitamo kumugurisha muri iy’impeshyi . (Sky Sport Germany)
Umunya Netherlands Xavi Simons ngo yaba yabyiye ikipe ya Paris St-Germain ko ashaka kuyisohokamo muri iy’impeshyi gusa Bayern Munich irifuza kuba yamutwara mu buryo bw’intizanyo gusa harimo amahitamo yo kumutwara mu buryo bw’aburundu gusa n’anone RB Leipzig n’ayo irifuza kugumana uy’umusore w’imyaka 21 . (Fabrizio Romano)
Juventus ifite gahunda yo gukoresha rutahizamu wayo Federico Chiesa, 26, muri gahunda yo kwegukana umusore w’ikipe ya Manchester United Mason Greenwood Umwongereza w’imyaka 22 nyuma yo gusoza amasezerano y’intizanyo mu ikipe ya Getafe muri Espanye (La Gazzetta dello Sport – in Italian)
Rutahizamu w’Umwongereza Marcus Rashford, 26, ngo arashaka kuvugurura umubano na Erik ten Hag nyuma y’uko uy’umutoza ukomoka mu gihugu cy’Ubuhorandi b’itangajwe ko azakomezanya n’ikipe ya Manchester United mu mwaka utaha w’imikino. (Sun)