Watch Loading...
Home

EURO 2024: Ninde uribuyobore itsinda rya mbere hagati y’ubudage n’ubusuwisi?

Ku isaha y’ i saa tatu ,ikipe yigihugu y’ubudage iraza gutana mumitwe n’ikipe y’igihugu y’ubusuwisi barwanira kuzamuka bayoboye itsinda rya mbere ,umukino uraza kubera mu mujyi wa Frankfurt  mu gihugu cy’ubudage.

Ikipe y’igihugu y’abadage [Die Mannschaft] isanzwe yaramaze kubona itike iyerekeza mumikino ya kimwe cy’umunani cyirangiza cy’igikombe cy’uburayi irifuza kongera kwitwara neza imbere y’abafana bayo mu mukino igomba guhuramo na ikipe yigihugu y’abasuwisi mu mujyi wa Frankfurt.

Gusa kurundi ruhande ,aba bavandimwe bafite amamuko yo kwa Adolf Hitler ntago amateka abavugira imbere y’ikipe y’igihugu y’ubusuwisi ,dore ko mu mikino itanu imaze kubahuza ikipe y’igihugu y’ubusuwisi mu marushanwa akomeye [Igikombe cy’isi na Euro ] itazi gutsindwa cyangwa kunganya n’ubudage uko bisa kuko byibuze mu mukino waherukaga kubahuza wa vuba aha ,abadage banyagiwemo ibitego bitanu byose ku busa.Gusa nanone abadage mu mikino 53 ubariyemo n’iya gishuti yabahuje ntibari babura kwinjiza igitego mu izamu ry’abasuwisi.

Ikipe y’igihugu y’ubudage iri mu biganza bya Julian Nagelsmann irikwitwara neza muri iyi mikino ya EURO – 2024 kuva yatangira dore ko batari batakaza inota na rimwe mu mikino ibiri bamaze gukina ,biteganijwe ko iraza kugumana uburyo bw’imikinire bwabo bwa 4-2-3-1 basanzwe bakoresha mu mikino yatambutse yaba uwa Ecosse bayitsinzemo ibitego bitanu na Hungary batsinze ibitego 2 -0.

Nagelsmann w’imyaka 36 araza kuba yigengesereye mu mikinire bijyanye nuko afite abakinnyi bashobora kutazakina imikino ya kimwe cy’umunani mu gihe baba bongeye kugaragaza imyitwarire idahwitse mu kibuga ishobora kuza kubahesha andi makarita y’imihondo ,aba biganjemo uwitwa Jonathan Tah, Antonio Rudiger, Maximillian Mittelstadt na Robert Andrich .

Ariko nanone kandi abasuwisi basazwe n’akanyamuneza k’igaruka rya Breel Embolo ushobora kuza kugaragara muri 11 bashobora kuza kubanzamo nyuma yuko uwitwa Denis Zakaria usanzwe ubanzamo ashobora kuba afite ikibazo k’imvune ikomeye cyane itamushoboza kuba yayikinana.

Murat Yakin,umutoza wa ekipe y’igihugu y’ubusuwisi yatsinzwe umukino umwe rukumbi hamwe n’ikipe y’gihug y’ubusuwisi kuva bava mu gikombe cy’isi cyabereye mu burasirazuba bwo hagati mu gihugu cya Qatar mu mwaka wa 2022

Ikipe y’igihugu y’ubudage yifuza kuzamuka mu itsinda ariyo iriyoboye.
Ikipe y’igihugu y’ubusuwisi iraza kwambikana na abadage kuri izi saa tatu zijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *