
Liverpool muri iri soko ry’igura n’Igurisha ry’impeshyi ya 2024 yagerageje gusinyisha Umunya-Nigeria Victor Osimhen, 25, gusa yasanze yari bubangamirwe n’umushahara uri hejuru birangira iyi kipe y’umutoza Arne Slot itamuguze. (Corriere dello Sport – in Italian)
Umunya-Brazil w’Imyaka 31 Alex Telles yamaze gusesa amasezerano n’Ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia muri Saudi Pro League, uyu musore wanyuze mu makipe atandukanye arimo Sevilla, Manchester United ndetse n’andi atandukanye.(Fabrizio Romano)
Umwongereza w’ikipe ya Newcastle United right-back Kieran Trippier yifujwe n’amakipe atandukanye yo muri Saudi Arabia muri shampiyona yabo ya Saudia Pro League uyu musore w’imyka 33 (Sun)
Umunya-Brazil Marcos Leonardo yamaze kurangizanya n’ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Pro League ava mu ikipe ya Benefica yo mu gihugu cya Portugal aho agomba gutangwaho asaga €40m ndetse akazahabwa umushahara wa €5m, isuzuma ry’ubuzima rirabera mu Bufaransa I Paris ku munsi wejo .(Fabrizio Romano)
Newcastle United yahakanye amakuru ajyana umusore wa yo Kieran Trippier muri Saudi Arabia cg mu gihugu cya Turkey dore ko muri ibibihugu isoko ry’igura n’igurisha rigifunguye , muri Saudi Arabia rirafunga kuri uyu wambere tariki ya 02 Nzeri 2024 mu gihe muri Turkey rizafunga ku ya 18 Nzeri 2024. (Talksport)
Umunya-Brazil Willian Borges da Silva 36, wanyuze mu makipe atandukanye mu gihugu cy’Ubwongereza arimo Chelsea , Arsenal Fulham ubu agiye gusinyira ikipe ya Olympiakos yo mu gihugu cy’Ubugereki ndetse yamaze kwerekeza iya Athens . (Fabrizio Romano)
Memphis Depay, 30, ashobora kwerekeza mu ikipe ya Sevilla dore ko uyu musore w’Umunya- Netherlands ntakipe afite nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Atletico Madrid. (Marca – in Spanish)
Paris Saint-Germain yamaze kumvikana n’ikipe ya Al Ittihad ku bijyanye na Danilo Pereira mu kwerekeza muri Saudi Pro League mu ikipe ya Al Ittihad uyu Munya-Portugal w’Imyaka 32.(Fabrizio Romano)
Umusore w’Ikipe ya Newcastle United akaba akomoka mu gihugu cya Ireland y’Amajyaruguru Jamal Lewis, 26, agiye kwerekeza mu ikipe ya Sao Paulo mu gihugu cya Brazil. (Belfast Telegraph)
Arsenal yamaze kumenyesha ikipe ya Al Ittihad umwanzuro wa yo ku kifuzo cyabo cyo kubagurisha Umubiligi Leandro Trossard kuri €35m aho iyi kipe y’umutoza Mikel Arteta yavuze ko ntagahunda bafite yo kumugurisha . (Fabrizio Romano)
AS Roma igiye gusinyisha Umunya- Spain Mario Hermoso, 29, udafite ikipe kugeza ubu nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Atletico Madrid muri iyi mpeshyi ya 2024. (La Gazzetta dello Sport – in Italian)
Rutahizamu wa Oxford Mark Harris, 25, aracyari mu migambi y’Ikipe ya Holstein Kiel yo muri shampiyona y’Abadage Germany Bundesliga. (Sun)
Roma nanone iri mu biganiro n’Umudage Mats Hummels, 35, kugirango ayisinyire nyuma yo gutandukana na Borussia Dortmund nk’umusimbura wa Chris Smalling, 34, ugiye kwerekeza mu ikipe ya Al-Fayha muri Saudi Pro League club . (Sky Sports Italia)