Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Ibya Kategaya Elie ushobora gusohoka mu ikipe ya APR FC, amakipe yo muri Tanzania akomeje kuregwa muri FIFA ku  bwinshi !

Umunya-Tanzania Israel Patrick Mwenda akaba umukinnyi  wa  Simba SC  w’Imyaka  24  yamaze kurega  ikipe  Singida Black Stars yiwabo muri Tanzania  mu mpuzamashyirahamwe  y’Aruhago  ku isi  “FIFA”  nyuma yo kutamwishyura ibyo yamugombaga.(#MickyJr)

Umunya-Morocco  Brahim Diaz  w’Ikipe  ya  Real Madrid  yamaze  kugera mu mwiherero  w’Ikipe y’Igihugu  aho  aje kuyifasha mu mikino  yo  gushaka tike y’Imikino  y’Anyuma  y’Igikombe  cy’Africa kizabera iwabo n’ubundi  muri Morocco  mu mwaka  wa 2025.(#MickyJr)

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Sibomana Patrick bakunze kwita “Papy” waherukaga gutandukana n’Ikipe yo mu gihugu  cya Kenya, Gor Mahia FC, yatangajwe nk’umukinnyi mushya w’Ikipe ya Al Ittihad Misurata Sports Club ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri muri Libye.(#KGLNews)

Kera kabaye Moteri nshya ya Kigali Pelé Stadium yabonetse. Moteri igomba kuzajya yifashishwa mu gucana amatara yo kuri Kigali Pelé Stadium yahageze nyuma y’uko ibaye ikibazo cyahagurukije inzego nkuru z’igihugu.(#Igihe)

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yavuze ko uburyo FERWAFA yongereyemo umubare w’abanyamahanga nta kintu na kimwe bimaze.(#Isimbi)

APR FC yanze kurekura Kategaya Elie wari wifujwe na Mukura VS ko yayisubiramo nyuma y’igihe gito agiye mu Ikipe y’Ingabo. Mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ishize nibwo Kategaya wari umeze neza muri Mukura yerekeje muri APR FC.(#Igihe)

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Mugisha Bonheur bakunze gutazira “Casemiro” yahawe ikaze muri Stade Tunisien ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tunisie nk’umukinnyi wayo mushya  mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, aba umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda batanzweho asaga miliyoni 100 Frw.(#KGLNews)

Birantega ziri kuzonga Rayon Sports, Nubwo hamaze gukinwa imikino ibiri gusa muri Shampiyona y’u Rwanda, icyizere cyatangiye kugabanyuka mu bakunzi ba Rayon Sports itarahiriwe kuko igitegereje kubona intsinzi ya mbere.(#Igihe)

Amavubi yangiwe gusohoka ku kibuga cy’indege i Tripoli . Umutoza w’ikipe y’igihugu  Amavubi, Frank Spittler yavuze ko Kigali – Tripoli, ari urugendo rwabagoye cyane aho bamaze isaha irenga ku kibuga cy’indege bangiwe gusohoka.(#Isimbi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *