Paper Talk[Europe]: Amakipe atatu yo muri Premier League ahanganiye umukinnyi umwe, umwanzuro wa Bayern Munich kuri Alphonso Davies!
Byamaze kumenyekana ko Liverpool yatanze agera kuri 50m euro (£42m) kumusore w’ikipe ya Lille Umufaransa Leny Yoro, 18, gusa ikipe ya Lille yamaze kwanga ayo mafaranga y’ikipe ya Liverpool. (Mundo Deportivo – in Spanish)
Bayern Munich yamaze kuva muri gahunda yo gutwa umusore w’ikipe ya Chelsea ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza Levi Colwill w’imyaka 21, nyuma yokubona neza ko uy’umusore ashobora gutangwaho amafaranga menshi cyane mu gihe  Bayern Munich  inafite ba myugariro benshi. (Sky Sports Germany)
Manchester City ntizigera yemera amafaranga ari munsi ya £25m kumunya Portugal wayo ukina nka myugariro wo kumpande Joao Cancelo, 30, mu gihe Barcelona irigutekereza kumugumana nyuma y’uko asoje amasezerano y’intizanyo muri iy’ikipe. (Sun)
Everton iri gukurikirana cyane umusore w’ikipe ya Hull City ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza Jacob Greaves, 23, akaba akina nka myugariro kugirango asimbure  Jarrad Branthwaite, 21,  ufite amahirwe menshi yo gusohoka muri iy’impeshyi. (Hull Daily Mail)
Bayern Munich kugeza n’anubu ntirabasha kumvikana n’umunya  Canada ukina nka myugariro w’ibumoso ( left-back ) Alphonso Davies uri no kwifuzwa cyane n’ikipe ya  Real Madrid yo mu gihugu cya Espanye, gusa ikipe ya Bayern Munich ntizigera imureka nga gende mu mwaka we wanyuma wa masezerano izamu gurisha mbere . (Sky Sports Germany)
Aston Villa iracyari gutekereza gutwara umunya Nigeria ukinira ikipe ya   Leicester City Kelechi Iheanacho w’imyaka  27,  doreko ari gutekereza gusohoka muri the Foxes muri iri soko ry’igura n’igurisha ryo muri iy’impeshyi ya 2024. (Football Insider)
N’inako kandi  Aston Villa ikomeje gukurikirana umunsi kumunsi umusore w’ikipe ya Chelsea ariko watijwe mu gihugu cy’Ubudage mu ikipe ya Borussia Dortmund Ian Maatsen w’imyaka 22, ubu akaba y’ibereye  mu gikombe cy’Uburayi mu gihugu cy’Ubudage. (Football Insider)
Ipswich, Southampton, Leicester City na  Leeds United zose z’irifuza gutwara umusore w’imyaka 26 ukomoka mu gihugu cya Wales akaba akinira ikipe ya  Tottenham Hotspur w’itwa Joe Rodon. (Football.London)
Tottenham Hotspur yamaze kwinjira mu ngamba kugirango itware umusore w’ikipe ya Bologna ukina nka myugariro Riccardo Calafiori w’imyaka 22 akaba akomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani. (CaughtOffside)
Aston Villa mu byibanze irimo gutekereza harimo gutunganya gahunda yo gutanga umusore wabo ukomoka mu gihugu cya Brazil Douglas Luiz muri Juventus dore ko arimwe mu makipe agowe cyane n’ibibazo bya Financila Fair Play bidakuyeho ko bifuza n’abo gutwara Amadou Onana w’ikipe ya Everton. (Fabrizio Romano, subscription required)
Peresida w’ikipe ya Inter Milan Giuseppe Marotta yavuzeko ibisabwa kugirango umusore wabo ukomoka mu gihugu cya Argentina Lautaro Martinez yongererwe amasezerano byose byakozwe ahubwo hasigaye umukono w’uyu mu kinnyi w’imyaka 26 . (Sky Sports Italia)
AS Roma bari gutekereza gutwara umusore w’imyaka 35 ukomoka mu gihugu cy’Ubudage Mats Hummels, bya maze kwemezwa ko agomba gusohoka mu ikipe ya Borussia Dortmund muri iy’impeshyi . (Calciomercato – in Italian)
Manchester United, Arsenal, Manchester City ndetse na  Bayern Munich zose z’irifuza gutwara Xavi Simons ndetse zerekanye n’ibimenyetso uy’umusore ukomoka mu gihugu cy’Ubuhorandi w’imyaka 21 akaba arumusore w’ikipe ya Paris St-Germain akaba anibereye mu gikombe cy’Iburayi mu gihugu cy’ubudage. (L’Equipe – in French, subscription required)