Watch Loading...
FootballHomeSports

EURO 2024:ikipe y’igihugu y’Ababiligi bakubiswe kimwe kitishyurwa maze bataha bimyiza imoso

Mukanya gashize ikipe y’igihugu y’ububiligi imaze gutsindwa kimwe kitishyurwa n’ikipe y’igihugu ya Romaniya mu mukino wayo wa mbere wa Euro 2024 iri kubera mu gihugu cy’ubudage.

uyu wari umukino wa mbere w’ikipe y’iguhugu y’ububiligi ndetse ukaba n’umukino wa kabiri mu itsinda rya gatanu [E] riherereyemo amakipe nka Romaniya bari bahuye ,slovakia ,Ukraine ndetse n’ububiligi .Uyu mukino wabereye kuri sitade yitwa Frankfurt Arena ukaba ari umukino wayobowe n’umunyaturukiya witwa Halil Meler.

umutoza wa ekipe y’igihugu y’ububiligi Domenico Tedesco ntakibazo yari afite cya abakinnyi bijyanye nuko hafi intwaro ze zose yari azifite usibye Thomas Meunier wari ufite ikibazo cy’imvune ,yahisemo gukoresha uburyo bw’imikinire bwa 4-2-3-1,

Maze Koen Casteels,Timothy Castagne,Wout Faes,Zeno Debast ,Yannick Carrasco,Orel MangalaAmadou Onana ,Jérémy Doku ,Kevin De Bruyne ,Leandro Trossard,Romelu Lukaku aba aribo abanza mu kibuga.

Mu gihe Francesco Calzona ,umutoza wa Slovakia yakinishije sisiteme ya (4-3-3): maze Dubravka [umuzamu] — Pekarik, Vavro, Skriniar, Hancko —  Kucka, Lobotka, Duda —  Schranz, Bozenik, Haraslin,babanza mu kibuga .

Ni umukino ikipe y’igihugu y’ububiligi Les Diables Rouges yatunguwe hakiri kare cyane ,umusore I. Schranz wa ekipe y’igihugu ya slovakia yabadomotse abatsinda igitego cyiza ku umupira mwiza yari ahawe na mugenzi we J. Kucka ari nacyo cyakomeje gutandukanya impande kugeza bagiye kuruhuka mu gice cya mbere nubwo mbere gato umusore nka O. Mangala ku munota wa 30 yakoze ikosa ryatumye abona ikarita y’umuhondo kuruhande rw’ububiligi cyimwe na Schranz wari watsinze igitego ku munota wa 41′.

Mu gice cya kabiri ,Ingoma wabonaga ko zahinduriwe abakaraza ndetse bakagurirwa n’imirishyo mishya ,kuko ababiligi baje barushijeho kwiminjiramo agafu batangira kwataka izamu rya slovakia byaje gutuma ku munota wa 56′ wonyine w’igice cya kabiri umukongomani w’umubiligi R. Lukaku yaje kubonera iyi ikipe igitego cyo kwishyura ariko ikoranabuhanga rifasha abasifuzi rizwi nka [VAR] riza kwanga iki gitego.

ububiligi ntibwacitse intege ,kuko bwakomeje kwiharira umupira ariko na ikipe y’igihugu ya Slovakia icishamo igasatira izamu ry’ababligi ku buryo bukomeye ariko ntibibuze ababligi kwataka biza kubyara amahirwe yo kongera kubona izamu nanone Romero Lukaku Bolingoli byashoboraga gutuma ikipe y’ababiligi babona n’ibura inota rimwe ryabo ryambere ariko nanone kiza kwanga na VAR,dore ko umukino waje kurangira gutyo ari igitego kimwe ku busa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *