TODAY IN HISTORY: taliki ya 18/kamena ,Inkiko Gacaca zasoje imirimo yazo mu Rwanda ndetse Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete byashyize umukono ku masezerano
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka;
uyu munsi ku wa kabiri ,Tariki 18/Kamena mu mateka, ni umunsi wa 170 mu igize umwaka, hasigaye 196 ukagera ku musozo.
Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Amand w’i Bordeaux, Cyriaque na Léonce.
1429: Ingabo z’u Bufaransa ziyobowe na Joan of Arc zakubise inshuro iz’u Bwongereza zari ziyobowe na John Fastolf mu gitero cyabereye ahitwa Patay. Ibi byabaye mu ntambara yahuje ibihugu byombi yiswe iy’imyaka ijana “Hundred Years’ War”.
1767: Samuel Wallis, Umwongereza watwaraga ubwato, wageze bwa mbere ku kirwa kinini cya Tahiti kiri mu Nyanja y’Amahoro (Pacific Ocean) afatwa nk’Umunyaburayi wa mbere wageze ku kirwa.
1830: U Bufaransa bwigaruriye Algeria.
1858: Charles Darwin, umushakashatsi ukomeye mu bijyanye n’ihindagurika ry’ibinyabuzima (Evolution) yabonye inyandiko iturutse kwa Alfred Russel Wallace yari ikubiyemo imyanzuro myinshi ijyanye n’ihindagurika n’inkomoko ry’ibinyabuzima mu Isi.
1887: Hashyizwe umukono ku masezerano hagati y’u Budage n’u Burusiya.
1953: Hashinzwe Repubulika ya Misiri, basezera ku butegetsi bwa cyami.
1953: Indege ya gisirikare ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika C-124 yakoreye impanuka mu Mujyi wa Tokyo mu Buyapani ihitana abantu 129.
1954: Pierre Mendès-France yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa.
1979: Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete byashyize umukono ku masezerano yiswe SALT II.
1981: Icyorezo gikomeye cyaje kumenyekana nyuma ko ari SIDA cyagaragariye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California.
1984: Mu Bwongereza, ahitwa Orgreave hakozwe imyigaragambyo itoroshye, abapolisi 5000 bahangana n’abakozi bacukuraga amabuye y’agaciro ahitwa South Yorkshire.
2006: Icyogajuru cya mbere cya Kazakh cyoherejwe mu kirere.
2012: Inkiko Gacaca zasoje imirimo yazo mu Rwanda.
Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi:
1667: Ivan Trubetskoy, umurusiya warufite ipeti rya field Marshal.
1877: James Montgomery Flagg.
Idriss Déby (1952-2021) wahoze ari Umunyapolitiki wa Tchad akaba n’umusirikare mukuru (Perezida wa Tchad, 1990–2021), wavukiye i Berdoba, muri Tchad.
1925 Rex Collings, umwanditsi w’umwongereza (Rex Collings).
1925 Robert Arthur, umukinnyi wa filime wumunyamerika (12 O’Clock High, Gusa Kubwawe), wavukiye Aberdeen Washington .
1926 Patricia Hutchinson, umudipolomate w’Ubwongereza (Ambasaderi muri Uruguay, 1980-83), wavukiye i Madrid muri Espanye .
1926, Tom Wicker, umwanditsi w’umunyamerika (yavuze ku iyicwa rya JFK kuri NY Times) akaba n’umwanditsi, wavukiye Hamlet, muri Karoline y’Amajyaruguru
.
1927 (Clarence) “Bud” Brown, Jr, umunyapolitiki w’umunyamerika (Uhagarariye leta ya Ohio mu nteko inshinga mategeko, 1965-83), wavukiye Columbus, Ohio .
1942: Thabo Mvuyelwa Mbeki, wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo.
1964: Uday Hussein, umuhungu wa Saddam Hussein wabaye Perezida wa Iraqi.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi:
1673: Jeanne Mance, umwe mu bari abakoloni ba Canada, ni na we washinze Umujyi wa Montreal na Hôtel-Dieu de Montréal, ibitaro bya mbere byashinzwe mu Majyaruguru ya Amerika.
1974: Georgy Zhukov, Marshal mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.