EURO 2024 : Jadon Sancho yageneye ubutumwa bw’isanamutima Bukayo Saka nyuma yo kwitwara neza imbere y’ubusuwisi

Jadon Sancho yageneye ubutumwa buvuye ku mutima Bukayo Saka nyuma yuko Ubwongereza bugeze muri kimwe cya kabiri kirangiza muri Euro 2024. Intare eshatu zasezereye u Busuwisi kuri penariti ku mugoroba udasanzwe wabereye i Dusseldorf, uruhande rwa Gareth Southgate rwongeye kubira icyuya kugira ngo bagere mu cyiciro gikurikira. Asubiza rutahizamu Breel Embolo, Bukayo Saka yasubije Ubwongereza…

Read More

Abadepite bashya bari gutora komite za komisiyo zihoraho

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 /kanama,Abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite bari gutora komite za komisiyo zihoraho. Abadepite batangiye inshingano zabo baherutse kurahirira muri manda y’imyaka itanu. Muri aya masaha, Abadepite bose uko ari 80 bari gushyirwa muri za komisiyo 9 zigize Umutwe w’Abadepite, hashingiwe ku busabe bwa buri wese. Ku ikubitiro, Depite…

Read More

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yahawe ubwepiskopi

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yahawe ubwepisikopi bumugira umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare akaba asimbuye Mgr Philippe Rukamba. Kuri uyu wa gatandatu ,Imbaga y’Abakirisitu Gatolika, baturutse hirya no hino muri Paruwasi 26 zigize Diyosezi ya Butare bitabiriye Misa yo gutanga Ubwepiskopi kuri Musenyeri Ntagungira Jean Bosco. Uyu muhango w’Itangwa ry’ubwepiskopi wabereye kuri Katederali ya Butare…

Read More

Kigali : Polisi yahaye umukoro abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano 

 Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu n’iy’ubutegetsi bw’igihugu ku bufatanye n’igipolisi cy’u Rwanda bateguye amahugurwa agamije guha ubumenyi bw’ibanze abagize za komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) bo mu turere tugize Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kubongerera ubumenyi buzabafasha mu gukumira no kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage. Izi Minsiteri zemeza ko abagera kuri 1186 baturutse…

Read More

Ubushinjacyaha bwemeje ko bwakiriye dosiye y’ibirego bya ruswa biregwamo abayobozi ba RBC

Urwego rw’igihugu rw’Ubushinjacyaha rwatangaje ko rwakiriye dosiye ikubiyemo ibirego bya ruswa biregwamo Noella Bigirimana wari umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima [ RBC ] ndetse na Theo Uwayo Principe wari umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri ikigo . Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Bwana Faustin Nkusi ubwo yagiranaga ikiganiro n’igitangazamakuru cya The…

Read More

Paper Talk[Europe]: Cristiano Ronaldo arifuza bikomeye Kevin de Bruyne muri  Al Nassr ; Lewandowski agiye guhabwa amasezerano mashya !

Manchester United irishaka gusinyisha umutoza  w’ikipe ya   Bayer Leverkusen   Xabi Alonso nk’umutoza mushya wayo  mushya akaba umusimbura wa   Erik ten Hag  gusa  United ifite gahunda yo kureka uyu muhorandi akarangiza  uyu mwaka w’imikino  . (Todofichajes – in Spanish) Myugariro w’ikipe ya  Aston Villa  witwa Pau Torres ari gutekerezwaho n’ikipe ya   Manchester United, gusa biteganyijwe ko…

Read More

Tariki ya 15 Ukwakira mu mateka : Shigeru Yoshida yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi tariki 1987 : Muri Burkina Faso habaye ihirikwa rya perezida wari uriho .2003 : Ilham Aliev yatorewe kuyobora Azerbaïdjan. 1894 : Jenerali Mercier, wari Minisitiri w’intambara mu Bufaransa yategetse ko kapitene Alfred Dreyfus afungwa nyuma yo kuvugwaho kumenera amabanga y’igisirikare cy’iki gihugu Abadage . Ibi byakozwe bahereye ku nyemezabwishyu…

Read More

Nyaruguru : abanyeshuri basabwe kwirinda no kudahishira abagifite ingengabitekerezo ya jenoside [ AMAFOTO]

RIB yasabye abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru kurushaho kwimakaza ubumwe bakitandukanya n’ibyabazanamo ingengabitekerezo ya jenoside byose. RIB yari mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu mashuri bwo kurwanya no gukumira ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo aho yaganirije abanyeshuri biga muri mu bigo by’amashuri yisumbuye ya Sekera, Ngororero, Saint…

Read More

Rutahizamu wa APR FC Denis Omedi yabonye ikarita y’umutuku Uganda itakaza umukino inyagiwe

Abakinnyi babiri b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu bakinira ikipe y’igihugu ya Uganda , Denis Omedi ndetse na Hakim Kiwanuka bari ku rutond rw’abakinnyi bifashishijwe ku mukino bakinagamo na Mozambique . Umukinnyi Denis Omedi ukina mu bice bitandukanye bishaka ibitego, yabanje mu kibuga ariko ari mu byatumye batakaza uyu mukino nyuma yo kubona ikarita y’umutuku yo ku munota wa…

Read More