Watch Loading...
HomePolitics

Abadepite bashya bari gutora komite za komisiyo zihoraho

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 /kanama,Abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite bari gutora komite za komisiyo zihoraho.

Abadepite batangiye inshingano zabo baherutse kurahirira muri manda y’imyaka itanu. Muri aya masaha, Abadepite bose uko ari 80 bari gushyirwa muri za komisiyo 9 zigize Umutwe w’Abadepite, hashingiwe ku busabe bwa buri wese.

Ku ikubitiro, Depite Nabahire Anastase yatorewe umwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’abagabo agize amajwi 79, mu gihe imfabusa yabonetsemo ari imwe.

Uyu mugabo w’imyaka 58, yavuze ko yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu byerekeye amategeko mpuzamahanga. Yakoreye inzego za Leta n’izigenga, ndetse yijeje ko azakomeza gukorana n’inzego zitandukanye mu guteza imbere imiyoborere n’uburinganire mu Rwanda.

Visi Perezida w’iyi Komisiyo yabaye Depite De Bonheur Jeanne D’Arc watowe ku majwi 79, haboneka imfabusa imwe. Uyu mubyeyi w’Abana batatu yavuze ko yigeze kuba umwanditsi n’umujyanama mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’imyaka irindwi, ndetse n’ubu yiteguye gutanga umusanzu we kubera ubunararibonye afite mu by’ubutabera n’imiyoborere. De Bonheur Jeanne D’Arc yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bintu binyuranye birimo amategeko y’ubucuruzi.

Yakoze muri Leta imyaka 11, nyuma yaho aba rwiyemezamirimo aho yari umwavoka na noteri wigenga.Biteganyijwe ko haza gutorwa abaperezida ba za komisiyo n’ababungirije hashingiwe ku ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Imirimo myinshi y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ikorerwa muri komisiyo 9 zihoraho, ziyoborwa n’abaperezida bashobora gusimburwa n’ababungirije. Abo bombi iyo batabonetse, imirimo ya komisiyo iyoborwa n’umudepite ufite imyaka mike mu basigaye nk’uko amategeko ngengamikorere abiteganya.

Kuri wa Gatatu tariki 14 Kanama nibwo Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro z’abadepite 80 bashya binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko muri manda y’imyaka itanu, umuhango wabereye mu ngoro y’ inteko ishinga amategeko ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

Ni inyuma yo kwemezwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ishingiye ku majwi ntakuka bagize mu matora yabaye muri Nyakanga uyu mwaka, akaba ari igikorwa cyabimburiwe n’ indahiro ya Nyakubahwa Minisitiri w’ intebe Edouard Ngirente, nyuma hakurikiraho indahiro z’abadepite batandukanye mu byiciro byose.

Inteko kandi yatoye Biro y’ abagize umutwe w’ abadepite  aho Perezida  w’ umutwe w’ abadepite  hatowe Hon. Kazarwa Gertrude watowe ku bwiganze bw’ amajwi 73 kuri 80 yabatoye, Visi perezida wa mbere ushinzwe ubuyobozi n’ Imari hatowe Hon. Moussa Fadhil Harerimana, Visi Perezida wa 2 ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma hatorwa Hon. Uwineza Beline, nyuma yo gutorwa bararahira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *