Rayon sports imaze gusinyisha ishimwe fiston wari intizanyo ya mukeba!
Ikipe ya Rayon sports yatangaje ko yamaze gusinyisha Ishimwe Fiston amasezerano y’imyaka ibiri, uyu musore akaba yakiniraga ikipe ya A.s Kigali ndetse wari umaze iminsi akoreramo imyitozo .
Mu kanya nibwo ikipe ya Rayon sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X nibwo imaze gutangaza ku mugaragaro ko Gikundiro imaze gusinyisha ishimwe fiston usanzwe ukina hagati mu kibuga wari intizanyo ya ekipe y’ingabo z’igihugu.
Fiston wakuriye mu ikipe ya marines ari naho yaje kugirira ibihe byiza bituma Apr fc imubenguka nubwo atabonye umwanya uhagije wo gukina gusa yabaye umwe mu batwaranye shampiyona na ekipe ya Apr fc mu mwaka w’imikino wa 2022/23 ibi ari nabyo byatumye atizwa muri ekipe ya A.s Kigali bakunze gutazira akabyiniriro ka ” abarakare”.
Soma iyi nkuru nayo byerekeranye :Bitunguranye Elie Katageya ashobora kwerekeza muri Rayon sports !
Fiston ISHIMWE is #Gikundiro pic.twitter.com/62HfyLen4l
— Rayon Sports Official (@rayon_sports) July 12, 2024
Muri iyi ikipe y’umujyi wa kigali ntago byari byiza cyane dore ko wenda usibye kuba umukinnyi mwiza muri iyi ikipe wahize abandi muri Mata,2024 ,Fiston igice cya mbere cya shampiyona bisa nkaho ntabidasanzwe yakoze . uyu aje yiyongera kuri Aimable NSABIMANA uherutse kongererwa amasezerano muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru azamugeza mu mwaka wa 2026.
Abandi bamaze gushyira umukono ku masezerano yabo muri Murera yitegura ibirori byo kwerekana abakinnyi, abatoza, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya Rayon Sports izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2024/25 barimo Kabange wakinaga muri Gorilla FC ndetse na Omborenga Fitina wavuye muri APR FC ,myugariro w’umunya-Senegal, Omar Gning, Richard Ndayishimiye, Rukundo Abdoul Rahman, Ndikuriyo Patient, Niyonzima Olivier Seif bose bamaze gusinyira Gikundiro.